Nubwo Ubukristo ari idini rinini ku isi, hari aho Abakristo bahura n’ibibazo bikomeye bituma batabaho nk’uko babyifuza kubera ibihugu barimo. Paradise yakusanyije icumi bya mbere bigora Abakristo mu myizerere no mu bikorwa byabo.
Ibyo bibazo birimo amategeko abangamira ukwemera kwabo, ivangura rishingiye ku madini, ndetse n’itotezwa bakorerwa n’imitwe y’iterabwoba. Muri bimwe muri ibyo bihugu, ubutegetsi (politiki), andi madini yaho, cyangwa umuco rusange w’igihugu bishyiraho amahame, ariko akaba agoye ku Bakristo. Ibi bigatuma kubaho nk’Umukristo cyangwa gukora ibikorwa by’idini bigorana cyangwa bikaba bibi cyane.
Dore urutonde rw’ibihugu icumi, aho bigoye cyane kubaho no gukora ibyo Umukristo yemera.
Ibihugu 10 Bigoye Kubamo no Gukora Ibyo Abakirisitu Bemera
1. Koreya ya Ruguru
o Ubukirisitu bufatwa nk’ikibazo ku butegetsi, kandi gufatwa ukora ibikorwa bya gikirisitu bishobora gutuma ufungwa, ukicwa cyangwa ugakorerwa iyicarubozo. Abakirisitu bahitamo gusenga mu ibanga kugira ngo birinde gufatwa.
2. Afuganisitani
o Ubukirisitu buba butemewe n’amategeko. Guhinduka Umukirisitu uvuye mu idini ya Islamu bifatwa nk’icyaha gikomeye gishobora guhanishwa urupfu. Abakirisitu bahitamo gukora ibyo bemera mu bwihisho bukomeye.
3. Somaliya
o Ubukirisitu bufatwa nk’icyaha ku murongo wi’ibigenga umuco wa Somaliya, ushingiye cyane ku idini rya Islamu. Abakirisitu, cyane cyane abahindutse bavuye muri Islamu, bakorerwa ivangura, itotezwa, ndetse no kwicwa n’imitwe nka Al-Shabaab.
4. Libiya
o Nta mategeko arengera ukwemera ahari, bituma Abakirisitu bahura n’itotezwa rikomeye. Abakirisitu bakunze kwibasirwa n’imitwe y’iterabwoba, kandi gusenga mu ruhame bigorana cyane.
5. Pakisitani
o Abakirisitu bafite umubare muto kandi bakunze guhura n’ibibazo byo kwitwa abica amategeko, bakanashinjwa icyaha cy’”ubutiriganya ku Mana” (blasphemy laws). Babibashinja kugira ngo babagirire nabi. Abakirisitu benshi baba mu bwoba bw’ibitero cyangwa gufungwa bitewe n’ubutabera butaboneye.
6. Eritereya
o Leta igenzura cyane ibikorwa by’amadini. Abakirisitu bava mu madini atemewe bafungwa nta rubanza kandi bakunze gufungirwa ahantu habi cyane.
7. Yemeni
o Mu gihugu cya Yemeni, amategeko ashingiye ku idini ya Islamu, bikagora Abakirisitu gukora ibyo bemera. Abahindutse Abakirisitu bavuye muri Islamu bahura n’ibibazo bikomeye birimo kwangwa n’imiryango ndetse no gutotezwa.
8. Iran
o Ubukirisitu bufatwa nk’ivangura rikomoka mu burengerazuba, bigatuma Abakirisitu, cyane cyane abavuye mu idini rya Islamu, bakurikiranwa bikomeye. Amatorero agenzurwa na leta, kandi abahindutse Abakirisitu barafungwa.
9. Nijeriya
o Mu bice byo mu majyaruguru, Abakirisitu bakunze kwibasirwa n’imitwe y’iterabwoba nka Boko Haram. Ibyaha bishingiye ku madini bashinjwa, hamwe n’ibitero ku nsengero byatumye kubaho nk’Umukirisitu bihinduka ibintu bibi cyane.
10. Ubuhinde
o Abakirisitu bahura n’itotezwa, cyane cyane mu bice by’icyaro aho imitwe y’aba-Hindu ishinja Abakirisitu kuba bashyiraho uburyo bwo guhindura abandi ku ngufu. Hari ibitero biterwa ku nsengero no ku bayobozi b’amadini kandi bigenda byiyongera.
Afurika ifitemo ibihugu bine byose mu isi yose. Nijeriya, Somaliya, Eritereya na Libiya.
Abakirisitu baba muri ibi bihugu bahura n’ibibazo bikomeye byo gukora ibyo bemera. Ibyo bibazo biterwa n’ihonyorwa rya politiki, iterabwoba rikorerwa abantu, ndetse no kudatizwa umurindi na sosiyete rusange. Gushyigikira ukwemera n’uburenganzira bwo gukora ibyo umuntu yemera ni ingenzi kugira ngo buri wese, aho ava akagera, abashe kubaho nta bwoba bw’itotezwa.
Paradise yakoresheje ibi bikurikira muri ubu bushakashatsi bugaragaza uko byifashe mu mwaka wa 2024, uretse ko urutonde rushobora guhindagurika:
Komisiyo ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ishinzwe Uburenganzira bw’Umuryango w’Amadini ku Isi (U.S. Commission on International Religious Freedom (USCIRF))
Ikigo cya Pew cy’Ubushakashatsi (Pew Research Center)
Umuryango wa Human Rights Watch n’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubutabera (Amnesty International) (Human Rights Watch and Amnesty International)
Urutonde rw’Isi rw’Ibikorwa byo Kwitondera, rutangazwa buri mwaka n’Umuryango wa Open Doors International (World Watch List, published annually by Open Doors International)