× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ghana: Sgt. Angela wapfuye abyara yababaje benshi - Ikiriyo cyasojwe n’amasengesho yabereye kuri Fountain of Glory Church

Category: Leaders  »  July 2023 »  Sarah Umutoni

Ghana: Sgt. Angela wapfuye abyara yababaje benshi - Ikiriyo cyasojwe n'amasengesho yabereye kuri Fountain of Glory Church

Mu mpera z’icyumweru gishize, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye inkuru y’umusirikare w’umugore ukomoka mu Gihugu cya Ghana, Sargeant Angela Ama Pokuaa Sarfo Mireku-Ntim, wapfuye abyara. Iyo nkuru yababaje abantu benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga mu bice bitandukanye by’Isi.

Ifoto itangaza iby’urwo rupfu yakwirakwijwe ku rubuga rwa TikTok, ikwirakwira no ku zindi mbuga, aho abazikoresha baherereye mu bice bitandukanye by’Isi bohereje ubutumwa bwo kwifatanya n’abo mu muryango w’uwo mubyeyi wakoreraga Igihugu cye akaba yambuwe ubuzima no gutanga ubundi buzima.

Bivugwa ko Sgt. Angela Ama Pokuaa Sarfo Mireku-Ntim yari afite imyaka 32 y’amavuko, ibirori byo kumusezeraho bwa nyuma bikaba byarabaye ku wa Kane no ku wa Gatanu w’Icyumweru gishize.

Misa yo kumusezeraho bwa nyuma yabereye mu Birindiro bya Gisirikare bya Doula muri Ghana, mu gihe umuhango wo kumushyingura wabaye ku munsi wakurikiyeho Tapa Amanya mu Ntara ya Oti kuri uwo munsi.

Ikiriyo cyasojwe n’amasengesho yo gushima Imana yabaye ku Cymweru taliki ya 23 Nyakanga ku Rusengero rwa Fountain of Glory mu Mujyi wa Accra.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.