Minisitiri w’urubyiruko mu Rwanda, Dr. Abdallah Utumatwishima, yahishuye ko atajya anywa inzoga, akaba ari umwanzuro yafashe kera akiri umwana.
Mu butumwa bugaragara kuri Minisiteri y’Urubyiruko, Dr. Abdallah Utumatwishima, yahamagariye urubyiruko kureka inzoga kuko nta keza kazo. Yatanze urugero rw’inkuru mpamo yagendeyeho afata umwanzuro wo kutanywa inzoga, kandi kugeza uyu munsi ntabwo yicuza.
Dr. Abdallah Utumatwishima ati “Kuva ndi muto, nasanze kunywa inzoga atari ibintu bya hatali. Iwacu mu cyaro hari abagabo b’inyangamugayo, mu yindi minsi bayobora inama, tubagisha inama,imiryango iterana ikabagisha inama. Ariko wamubona nko mu mpera z’icyumweru yasinze, yikubita hasi, cyangwa se yirukankana abana n’umugore, ukabona ko ari ibintu bibi.”
Dr. Utumatwishima ati “Ndi umwana nafashe icyemezo gikomeye cyo kuvuga ngo ibigira umuntu gutya ntabwo nzabinywa. Mu kazi nabwo kenshi umuntu yiha intego,akavuga ngo akazi nkagiyemo,nzubaka urugo, nzaba umuntu usobanutse, reka nihe intego nkore akazi neza. Hari uwo twakoranye, iyo twahembwe abura mu kazi ugasanga ko atari ibyo.”
“Mu by’ukuri kunywa inzoga nyinshi, byangiza byinshi, byangiza urugo,byangiza abana, byangiza n’imikorere yawe ku kazi. […] iyo wazinyweye ugasinda,umwijima ukangirika, ukaminegaurika umutwe(hangover),ukavuga nabi,abana bakagukwepa.reba umuntu.Reba ariko umuntu muto nka twe , ufite abana bato b’imyaka 9,10, 3, bakabona uri kwikubita hasi uri umuntu w’umugabo.”
Bibiliya igaragaza ko inzoga (Vino) ari mbi ndetse ikavuga ko uyoborwa nazo atagira ubwenge. Igaragaza ko "Inzoga zirakubaganisha", bivuze ko hari ibyo zikoresha uwazinyoye atari abifite muri gahunda. Imigani 20:1 "Vino ni umukobanyi, Inzoga zirakubaganisha, Kandi ushukwa na byo ntagira ubwenge".
Nk’uko tubicyesha Umuseke, ubushakashatsi bwa kabiri Minisiteri y’Ubuzima yamuritse bwakozwe ku ndwara zitandura mu Rwanda, bwerekanye ko kunywa inzoga byiyongereyeho 6.8% mu myaka icyenda ishize nka kimwe mu byongera ibyago byo kurwara indwara zitandura.
Muri ubu bushakashatsi bwerekana ko kunywa inzoga mu 2013 byari kuri 41.3%, bikaba bigeze kuri 48.1%.. Intara yiganje kugira abanywi b’inzoga ni iy’Amajyaruguru aho bari ku kigero cya 56.5%, iy’Amajyepfo nayo ni 51.6%,Iburengerazuba ni 46.5%, iy’Iburasirazuba ni 43.9%, Umujyi wa Kigali 42.0%.