Umutima unezerewe urangwa n’indirimbo z’amashimwe. Patrick Nishimwe yasendereje imitima ya benshi ibyishimo mu ndirimbo "Mutima wanjye".
Abasesenguzi mu muziki bahuye n’akazi katoroshye, abakora playlist y’indirimbo zasohotse babonye “numero ya mbere”, naho abanditsi b’ibitangazamakuru bahise babona “iriburiro”.
Ibi byose ni umugisha ku bakunzi ba gospel, bakiriye indirimbo nziza “Mutima wanjye”, iririmbwa n’ubuhanga, ifite imbaraga, kandi itunganyirijwe mu ruganda rumeze nka zahabu. Iyi ndirimbo yari yitezwe cyane, abakunzi b’umuramyi bayitegereje imyaka ibiri.
Mu ijwi ryuzuye imbaraga, Patrick Nishimwe yinjirana ibigwi n’ibirindiro ati:
“Mutima wanjye, himbaza Imana, ntwibagirwe ibyo yakoze mu bikomeye, n’indwara zose yakukize.”
Uyu muramyi yirinda kugundira aya mashimwe ku giti cye, agasaba abakunzi be kubwira imitima yabo ayo magambo bakayasubiramo. Nyuma yo kwinjiza abakunzi be muri Dimension ya 9, Patrick azamura volume ati: “Yesu ni Umwami, tumutazire, niwe duhimbaza, niwe ushobora byose!”
Ibi byatumye Paradise.rw iganira n’uyu muramyi winjiranye inganzo ngari mu mwaka wa 2026. Impamvu y’iyi ndirimbo ni iby’agaciro gakomeye: yari ikenewe kumenya imvano y’akaruru k’umunezero.
Patrick yagize ati: “Iyi ndirimbo nayihaye ubwo nasomaga Zaburi 103:1-3: ‘Mutima wanjye himbaza Uwiteka, mwese mwe mu nda zose, muhimbaze izina rye ryera. Mutima wanjye himbaza Uwiteka, ntiwibagirwe ibyiza yakugiriye byose. Ni we ubabarira ibyo wakiraniwe byose, agakiza indwara zawe zose.’”
Umutima w’uyu muramyi watunguwe n’iyi ndirimbo. Nk’uko umuhinzi atungurwa n’imvura y’insindagirabigega ataragera mu murima we, ni nako Patrick yisanze ahabumbiye iyi ndirimbo.
Yagize ati: “Ntabwo ari indirimbo nari nateganyije kwandika, ahubwo nisanzemo nyiririmba. Nizera ko hari uwo Imana yifuza kwibutsa kuyishima uhereye kuri njye, kuko ibiri muri Zaburi 103 ari ubuhamya duhuriyeho benshi. Imana yatubabariye ibyo twakiraniwe kandi ikomeza kudukiza indwara zose.”
Indirimbo “Mutima wanjye” iri mu njyana ya rock, ariko Patrick nta gahunda yo gukomataniriza iyi njyana afite. Yagize ati: “Ntabwo ngira injyana runaka nyishyiramo; iyo mpawemo ubutumwa ni bwo nkoresha mu kuririmba.”
Iyi ndirimbo ni iya kabiri kuri album nshya y’uyu muramyi yise “Shammah”, igizwe n’indirimbo 6. Patrick ateganya gusohora izindi ndirimbo ziri kuri iyi album ndetse n’izindi mu buryo bw’umufiririzo.
Patrick Nishimwe, uvuka mu karere ka Rusizi, ni umunyamuziki wize mu ishuri rya Reformed Theological College riherereye muri Uganda mu bijyanye n’umuziki.
Nyuma y’imyaka itatu yongereye ubumenyi, yinjiriye mu muziki wa gospel mu 2016, ahishurirwa gutangira kuramya no guhimbaza Imana mu buryo buhoraho, abikora binyuze muri “Incense Worship”, bisobanuye “kuramya kuzamuka nk’umubavu ku ntebe y’Imana.”
Abakunzi ba gospel barishimira cyane iyi ndirimbo ye nshya “Mutima wanjye”.