× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Abaye icyaremwe gishya! Miss Rwanda Nimwiza Meghan yabatirijwe muri Christian Life Assembly

Category: Entertainment  »  1 month ago »  Sarah Umutoni

Abaye icyaremwe gishya! Miss Rwanda Nimwiza Meghan yabatirijwe muri Christian Life Assembly

Umukobwa wambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2019 [Miss Rwanda 2019], Nimwiza Meghan, yahindutse icyaremwe gishya nyuma yo kubatizwa mu mazi menshi.

Miss Nimwiza Meghan yabatirijwe mu rusengero rwa Christian Life Assembly [CLA] ruherereye i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali, kuwa 28 Gicurasi 2024. Kubatizwa kwe byashimishije benshi barimo n’inshuti ze nka Miss Liliane Iradukunda wabaye Miss Rwanda 2018.

Nyuma yo gufata umwanzuro wo kuvuka ubwa kabiri akabatizwa mu mazi menshi, Miss Meghan yabaye icyaremwe gishya. 2 Abakorinto 5:17 "Umuntu wese iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize. Dore byose biba bihindutse bishya".

Meghan Nimwiza yavutse mu Ukwakira 1998, ni imfura mu bana 3 b’abakobwa bavukana nawe. Yize amashuri abanza muri ‘Complex Scolaire les Petits Poussins’ icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye acyiga muri ‘Wellspring Academy’ asoreza ayisumbuye mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya ‘SOS’.

Yaje gukomereza muri Kaminuza ya Mount Kenya, aho yiga amasomo y’icungamari. Akunda gusoma, kuririmba no gutembera ariko akishimira biruseho kuba ari kumwe n’inshuti n’abavandimwe gusumba ibindi nk’uko bitangazwa na InyaRwanda.

Mu mabyiruka ya Meghan, yizeraga ko gukorera rubanda ari ikintu cy’ingenzi gusumba ibindi byumwihariko kuvugira abakandamijwe bakiri bato kandi abahoza ku mutima. Yakoranye n’umuryango mpuzamahanga wa HOPE mu kurwanya ubukene mu bagabo n’abagore bakangurirwa kwizigamira.

Ubwo yari afite imyaka 20, ni bwo yinjiye mu marushanwa y’ubwiza ya Miss Rwanda, hari mu mwaka wa 2019 maze aza kuritsinda yambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda w’umwaka wa 2019.

Afite inzozi, nk’umuntu ukunda ubuhinzi bukozwe kinyamwuga zo kuzagira impinduka atanga mu mpinduramatwara y’ikoranabuhanga ryifashishwa mu buhinzi, no mu gihe yari afite ikamba yagiye afasha mu bikorwa binyuranye byumwihariko byibanda ku buhinzi. Yabaye umuyobozi mukuru w’itumanaho n’umuvugizi wa ‘Miss Rwanda’.

Miss Nimwiza Meghan yabatijwe

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.