Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Nshimiyimana Rugamba Patience uzwi nka Patience, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise Mana Tabara, igizwe n’ubutumwa bwibanda ku gusengera amahoro mu Rwanda no mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Patience yavuze ko iyi ndirimbo yamujemo ubwo yari mu minsi irindwi yo kwiyiriza ubusa no gusengera Akarere, maze ku munsi wa kabiri Mwuka Wera akamusanga, akamuha amagambo yayo, agahita ayandika akanayishyira mu muziki.
“Indirimbo yaje turi mu gihe itorero twarimo dusenga iminsi 7 gusenga twiyiriza ubusa twingingira Akarere k’Ibiyaga Bigari ndetse n’u Rwanda muri rusange. Mwuka Wera yansuye ku munsi wa 2, anjyana muri studio maze uransanga numva nkigeramo ahita yuzuza umutima wanjye ayo magambo ayigize maze turayikora.” – Patience
Ubutumwa buri mu ndirimbo Mana Tabara
Patience yasobanuye ko iyi ndirimbo igamije gukangurira Abakristo gukomeza gusengera Igihugu cyabo, kuko ibibazo bigaragara ku isi bifite inkomoko mu mwuka.
Yagize ati: "Umukristo ahamagariwe kuba imbere y’Imana asenga yingingira igihugu cye, kuko ibyo tubona mu isi bifite umwuka ubiri inyuma. Intambara, indwara, ubukene, kwangwa, ibiza n’ihindagurika ry’ikirere, byose bikomoka ku mwuka. Abefeso 6:12 hatubwira ko tudakirana n’abafite amaraso n’umubiri, ahubwo dukirana n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru."
Iyi ndirimbo ikangurira abantu gusenga basaba Imana amahoro arambye, cyane cyane muri ibi bihe Akarere kugarijwe n’intambara, u Rwanda rukaba ruri mu bibazo by’imibanire n’ibindi bihugu.
Mu magambo ayigize, Patience asaba Imana gukiza Igihugu n’Akarere, agira ati:
"Mana tabara ibihugu byacu ubyuzuze amahoro atagira iherezo... Reba amarira mu maso y’abawe. Reba intambara zabaye umurage. Mana tabara dukirize igihugu, Mana tabara akarere kacu."
Impamvu yayise Mana Tabara
Patience yavuze ko yise iyi ndirimbo Mana Tabara nk’ikimenyetso cy’uko abantu bagomba gusaba Imana ubutabazi mu bihe bigoye.
Yagize ati:
"Ubundi hatabaza ukeneye ubutabazi. Igihe cyose dukenera ubutabazi bw’Imana, usibye n’ibi bihe turimo, aho amahoro ari make mu Karere k’Ibiyaga Bigari, tugomba kuyitabaza."
Iyi ndirimbo isohotse mu gihe Akarere kugarijwe n’ibibazo by’intambara, by’umwihariko ibiri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ndetse u Rwanda rukaba rumaze iminsi ruhura n’ibihano bimwe byafashwe n’ibihugu byo hanze.
Patience, usanzwe ari Umukristo wo mu Itorero rya Evangelical Restoration Church, Paruwase ya Masoro, asaba abantu gukomeza gusengera Igihugu n’Akarere, kugira ngo amahoro arambye aboneke.
Kureba no gusangiza abandi iyi ndirimbo ni nko gusenga isengesho risaba amahoro muri ibi bihe