Umumisiyoneri mu ivugabutumwa, umwanditsi w’ibitabo mpuzamahanga, Umunyarwanda utuye muri Canada, akaba Umukristo mu Itorero rya Elevated Life Community Church, Ndanyuzwe Jotham, agiye kuba umupasiteri.
Iyi nshingano azayihabwa na Pastor Rwagasore Emmanuel uyobora iri torero ateraniramo, mu birori byatumiwemo abavugabutumwa batandukanye n’abahanzi baririmba indirimbo zamamaza ubutumwa bwiza bizaba ku wa 3-4 Kanama 2024, muri Canada, mu muhango wiswe "Ordination Recognition Service".
Uyu mugabo udahwema gushimira umugore we Ineza Benisse ku bwo kumushyigikira mu byo akora byose bigendanye no gukorera Imana, nk’uko abivuga agira ati: " Nshimira madame Benisse Ndanyuzwe ku bwitange no kunshigikira, ntahwema kunshigikira," yabwiye itangazamakuru ko yishimiye inshingano nshya Imana imuhaye yo kuba umupasiteri bivuye mu kuba itorero ryaramugiriye icyizere kandi na we agafata umwanya wo kubisengera.
Yagize ati: "Nahoraga nkora nk’umuvugabutumwa ariko mu buryo bw’ubumisiyoneri, rero Imana yashimye ko mpabwa inshingano nk’umushumba. Yongeyeho ati: "Rero ni andi mahirwe kuri nge kugira ngo ngeze kure ubutumwa nahawe ndetse no gukomeza kwandika n’ibindi bitabo. Intego yange ni uguhindura abantu benshi mbazana kuri Kristo no kugira ngo abantu babone amahoro."
Mu birori byo kumwimika hatumiwemo abavugabutumwa barimo Rev. Garry Mullen, Rev Sebazungu J.Peter, Gisubizo Ministries Edmonton na Nice Ndatabaye (umuvandimwe wa Ndanyuzwe Jotham) uri kwitegura gutaramira muri Leta ya Indiana Polis yo mu Zunze Ubumwe z’Amerika, mu gitarmo yatumiyemo Adrien Misigaro na Aime Uwimana, kizaba ku wa 18/08/2024.
Ndanyuzwe Jotham yanditse ibitabo bibiri. Kimwe cyitwa "Izina Risumba Byose", cyasohotse mu was 2022. Ikindi cya kabiri kikitwa "Love Across All languages: A Global Journey," cyasohotse ku wa 9 Werurwe 2024.
Umuvugabutumwa Jotham Ndanyuzwe agiye kuba Pasiteri