× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Pastor Uwanyirijuru Marie Grace yahishuye uko Imana iherutse kumuvana mu kaga gakomeye

Category: Pastors  »  1 month ago »  Pastor Rugamba Erneste

Pastor Uwanyirijuru Marie Grace yahishuye uko Imana iherutse kumuvana mu kaga gakomeye

Pastor Uwanyirijuru Marie Grace yanyuze mu buzima bushaririye, ariko kubw’umugambi w’Imana aracyahumeka.

Igitumye akomeza kubaho, si uko yari afite imbaraga zisanzwe z’abantu, habe na gato, ahubwo hari icyo Imana yamugeneye kugira ngo umugambi wayo usohozwe.

Pastor Uwanyirijuru Marie Grace yemeza ko umugambi w’Imana nta kintu na kimwe cyawuhagarika cyangwa cyawurogoya, kabone n’iyo haba hari abanyeshyari bawurwanya.

Yahuye n’imbogamizi nyinshi mu rugendo rwe, ariko yakomeje kurwana na zo kugeza ubwo yasutsweho amavuta yo kuba umushumba.

Mu kiganiro na Paradise, Pastor Uwanyirijuru Marie Grace yavuze ku buryo bwimbitse ku mugambi w’Imana kuri we. Yagize ati: “Nitwa Pastor Uwanyirijuru Marie Grace, izina rifite ibisobanuro bijyanye n’umugambi w’Imana. Ababyeyi banjye bari abakozi b’Imana, Imana yabavugiyemo ubwo bampaga iri zina ryiza rifite inkomoko mu ijuru.”

Pastor Uwanyirijuru Marie Grace kandi yatangaje ko hari byinshi byamuhigaga kuva akiri muto, bikamukurikira no mu gihe yashatse akubaka, kugeza ubwo umugambi w’Imana kuri we wo kuba umushumba wasohoye. Abawurwanyaga barananirwa, babona ko nta we ushobora kurwanya uwo Imana yatoranyije.

Yagize ati: “Intambara ziba mu kurwanya umugambi w’Imana ni ngombwa, ariko bisaba kumva ijwi ry’Imana, kuko umugambi wayo utayoba kandi ntushobora kuburizwamo n’imigambi y’abantu.”

Yakomeje agira ati: “Ntibyari byoroshye, nahuye n’intambara nyinshi mu buzima, ariko nararwanye ndazitsinda, kuko umugambi w’Imana udapfa na busa. Ndashima Imana, kandi mu mugambi wayo nkomeje gukataza mu kuyivugira.”

Pastor Uwanyirijuru Marie Grace afite kandi umutwaro wihariye ku muryango nyarwanda ugenda usenyuka mu buryo butandukanye. Atanga inyigisho zigamije gukangurira abagore n’abagabo kubana mu mahoro, kuba ibyitegererezo aho batuye, no kubahiriza Imana mu mibereho yabo ya buri munsi.

Pastor Uwanyirijuru Marie Grace

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Nukuri Imana ishimwe itajya itererana abantu bayo
Kandi ni byiza kuba dufite abaduha ubuhamya bituma hari icyizere tugira Kandi tukunguka byinshi mu murimo w Imana

Cyanditswe na: Iranzi umukundwa Ziada   »   Kuwa 13/01/2026 06:11

Pasteri Imana Imuhe umugisha kd yagure imbago zibyiza kuriwe.

Cyanditswe na: Bimenyimana J claude  »   Kuwa 11/01/2026 06:57