× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Pastor Tom & Anitha bashumbye Itorero Christ Kingdom Embassy bibarutse umwana w’umukobwa

Category: Pastors  »  3 months ago »  Nelson Mucyo

Pastor Tom & Anitha bashumbye Itorero Christ Kingdom Embassy bibarutse umwana w'umukobwa

Inkuru yo kwibaruka kwa Pastor Tom & Anita ikimenyekana yanejeje imbaga y’abantu babarizwa mu muryango mugari wa Chris kingdom Embassy ndetse n’inshuti za hafi zuyu muryango.

Bibiliya itubwirako abana ari umugisha! Zaburi 127:3-5 "Dore abana ni umwandu uturuka ku Uwiteka, Imbuto z’inda ni zo ngororano atanga. Nk’uko imyambi yo mu ntoki z’intwari iri, Ni ko abana bo mu busore bamera. Hahirwa ufite ikirimba kibuzuye, Abameze batyo ntibazakorwa n’isoni, Uko bazavuganira n’abanzi babo mu marembo."

Ku mbuga nkoranyambaga za benshi bifurizaga uyu muryango w’aba bashumba ibyishimo n’umugisha wo kwakira uyu mukobwa benshi bise igikomangoma (La Princesse). Uyu mukobwa yakiriwe mu muryango mugari aho aje asanga basaza be babiri beza biteguye kumutetesha ndetse n’umuryango wa Christ Kingdom Embassy!

Pastor Tom & Anitha Gakumba bashumbye Itorero Christ Kingdom Embassy rikorera mu Karere ka Gasabo mu murenge wa Kimironko. Paradise.rw n’itsinda ry’abanditsi bose tubifurije umugisha n’ibyishimo! Uwiteka yakoze ibikomeye natwe turushimye.

Kandi hano ukurikire uko amateraniro yo ku iki cyumweru yagenze

Pastor Tom na Anita mu mashimwe yo kwibaruka umukobwa

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.