Pastor Richard Ngendakuriyo, umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana akaba n’umuvugabutumwa, yatangaje igitaramo gikomeye agiye gukora i Burayi, yise “Ndaje Gushima”, giteganyijwe kuba ku wa 13 Nzeri 2025, i Brussels mu Bubiligi.
Ni igikorwa yise ngarukamwaka, gifite intego yo guhuriza hamwe abakristo bo mu Burayi mu mwuka wo gushima Imana, ku bw’ibyo yabakoreye haba mu buzima bwa buri munsi ndetse no mu rugendo rwabo rw’umwuka.
Iki gitaramo kizabera ahitwa Bondgenotensraat 541190 Vorst, Brussels, kwinjira ku bantu bose bikazaba ubuntu. Pastor Richard azafatanya ku ruhimbi n’abahanzi bazwi cyane mu njyana ya gospel barimo Christophe Ndayishimiye, umuhanzi w’umurundi wamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye, ndetse na Elyse Bigira wamenyekanye muri Gisubizo Ministries.
Impamvu n’intego y’igitaramo
Pastor Richard avuga ko yise iki gitaramo “Ndaje Gushima” ashingiye ku buryo gushima Imana ari umuco ukwiye kuranga ubuzima bw’umukristo. Yagize ati: “Uwiteka yibera mu mashimwe y’abana be. Mu buzima, gushima ni ingenzi. Imana igirira neza bose, izuba irimurikira ababi n’abeza, igaha imvura bose. Ni Imana yuje urukundo.”
Yongeraho ko intego y’iki gitaramo atari ugutaramana gusa, ahubwo ari umwanya wo guhura n’Imana, kuyishimira mu buryo bw’umwuka, ndetse no kugira uwo mwuka wo kurushaho kuyegera. Ati: “Ni umwanya wo guhurira hamwe nk’abakiranutsi, tukishimira Imana uko turi kose, kubera ko Kristo akwiriye gusingizwa hose no mu byose.”
Umuziki nk’igikoresho cy’ivugabutumwa
N’ubwo asohora indirimbo buhoro, Pastor Richard avuga ko ibyo abikora abitewe n’uko Imana imuyobora. Ati: “Imana ni yo igena igihe. Kenshi turavuga ngo tuzashyira hanze indirimbo vuba, ariko Imana igira uko ibona ibyo ishaka kugeza ku bantu. Ni yo mpamvu ntegereza igihe cy’Imana n’ubutumwa bwayo.”
Uyu mugabo wubatse, ufite abana bane, ni umushumba mu Itorero Christ Chine Ministries rikorera i Brussels, akaba n’umunyamasengesho, umuhanzi, umwanditsi w’indirimbo, ndetse n’umwigisha w’Ijambo ry’Imana.
Yavukiye i Bujumbura, ariko yakoze ivugabutumwa n’umuziki mu Rwanda mu turere nka Nyagatare, Kayonza, Huye, n’ahandi mu mashuri makuru na kaminuza.
Album nshya n’imishinga y’ahazaza
Nyuma y’imyaka icyenda nta album asohora, Pastor Richard aritegura gushyira hanze album nshya. Iya mbere yari igizwe n’indirimbo umunani, ariko kuri iyi nshya ashobora no kongeramo izindi. Yagize ati: “Namaze gukora indirimbo nyinshi, numva igihe kigeze ngo nshyire hanze album. Abakunzi banjye bitege indirimbo y’ihumure bahishiwe.”
Anagira umuyoboro wa YouTube atambutsaho inyigisho zubaka nka “Hindura uburyo usengamo Imana”, “Dukure mu myifatire”, n’izindi.
Ubutumire ku bakunzi ba gospel mu Burayi
Pastor Richard ahamagarira abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana baba i Burayi, by’umwihariko mu Bubiligi, kuza kwifatanya muri iki gitaramo cy’imbaraga. Yemeza ko kizaba umwanya wo gushimira Imana no gukomeza abantu mu rugendo rwabo rw’umwuka.
Ndaje Gushima – Amakuru y’ingenzi:
Itariki: Ku wa 13 Nzeri 2025
Aho kizabera: Bondgenotensraat 541190 Vorst, Brussels
Kwinjira: Ubuntu
Abazitabira: Christophe Ndayishimiye, Elyse Bigira & Pastor Richard
Intego: Gushima Imana mu buryo bw’umwuka, kurushaho kuyegera no gukomeza urukundo rwa Kristo
RYOHERWA N’INDIRIMBO "MWIYEGURIRE" YA PASTOR RICHARD NGENDAKURIYO
Pastor Richard Ngendakuriyo yatangiye urugendo rw’ibitaramo ngarukamwaka yise ’Ndaje Gushima’
Igitaramo cye cya mbere "Ndaje Gushima" yagitumiyemo Elyse Bigira na Christophe Ndayishimiye