Grace Room Ministries yashinzwe ndetse ikaba iyoborwa na Pastor Julienne Kabanda, yakoreye igiterane gikomeye muri Nyabugogo muri gahunda yiswe "Iziringe Operation", babwiriza benshi bamwe muri bo barakizwa, abandi bahabwa ubufasha burimo mituweli n’amafaranga.
Dj Brianne ni we wari umusangiza w’amagambo (MC) muri iki giterane cyamaze amasaha atanu kuva saa Tanu za mu gitondo. Pastor Julienne Kabanda yagarutse ku buhamya bw’ukuntu yakijijwe avuye mu biyobyabwenge no kubyinira mu tubyiniro.
Cyari gifite intego igira iti: “Umugore Mu Iterambere,” byumvikanisha ko cyari kigambiriye by’umwihariko gufasha ab’igitsina gore bacururiza i Nyabugogo, cyane cyane abazunguzayi, ariko nanone cyari kigambiriye gufasha abantu bose bakoresha ibiyobyabwenge gufata umwanzuro mwiza wo kubivamo bakakira agakiza.
Iki giterane cyakirijwemo abantu benshi mu buryo bw’umwuka, cyabereye i Nyabugogo, ahazwi nko ku Inkundamahoro, kuri uyu wa 24 Kanama 2024.
Cyarangiye abari bagikurikiye bose bari kurizwa n’ijambo bari bumvise, by’umwihariko ubuhamya buteye agahinda bwa Pastor Julienne Kabanda wahinduye icyerekezo mu munsi umwe agakizwa urupfu rwa nyarwo, kuko abo bari kujyana bapfuye. Ibi byatumye umuntu umwe wari ufite suruduwire ayikandagira, n’amarira menshi avuga ko yiyemeje guhinduka.
Pastor Julienne Kabanda yatanze ubuhamya bwe abanje gusoma amagambo aboneka muri Yohana 4: 10 hagira hati: “Yesu aramusubiza ati ‘iyaba wari uzi impano y’Imana, ukamenya n’ugusabye amazi uwo ari we, nawe uba umusabye akaguha amazi y’ubugingo.”
Yesu yavumbuye ko uyu mugore yari afite abagabo batanu n’uwa gatandatu yari asize mu rugo, uyu mugore abyumvise aratungurwa kuko yari afite abo bagabo mu ibanga. Yagiye ku mugezi atazi ko arahura na Yesu. Uko ni ko batunguye abatuye i Nyabugogo, Inkundamahoro.
Yavuze ko Yesu azi agahinda kabo (abahatuye) kose nubwo batabizi: “Reka mbabwire babyeyi basore bana, Yesu azi ibyanyu byose, azi agahinda kanyu kose, azi umubabaro mwaciyemo wose, azi uko mwatereranywe n’umuryango n’inshuti, azi akababaro batazi. Twaje kubahumuriza.”
Yakomerejeho atanga ubuhamya bwe bwatumye abenshi bakizwa agira ati: “Nari mvuye mu kabyiniro ahagana saa Cyenda z’ijoro mu rukerera. Nari umukobwa udafite gahunda, udafite ibyiringiro. Ubwo se ntimwumva aho nari mvuye? Nari ndi kuririmba iz’abasinzi, ngeze mu rugo nsanga uwadufashaga imirimo mu rugo yasize Bibiliya ku gitanda, ndavuga nti ibi ni bya bitabo bidukuramo swingi. Ariko mbuze ibitotsi ndagikurura ndasoma.
Ndi gusoma, dore ahantu nasomye. Haravuga ngo mbona abantu bavuye mu mahanga yose n’indimi zose bahagaze imbere y’intebe y’urubanza ya Kristo, ngo abacira urubanza rw’ibyo bakoze. Mpita ngira ubwoba, ndibaza nti Julienne we, uzavuga iki? Nibutse ibyo nari mvuyemo. Narongeye ndambura ahandi hantu havuga ngo ‘Nzatoranya ihene mu ntama’. Ndi ngenyine nararebye ndavuga nti ibi ni ibiki? Ngiye kumva numva umushyo mu nda ngo pya.
Nari umuririmbyi w’isi, nidunda, numva isi yose ari iyange, ariko ndavuga nti powa, tuza. Numvise ngize agahinda k’ibyo nakoraga, hashize akanya karagenda, numva ngaruye ibyiringiro, hanyuma ndavuga nti ngomba gufata icyemezo kuko ntari umusazi. Nagombaga kujya kubyina i Huye, i Butare (mu kabyiniro). Naravuze nti sinzongera gusubira mu byo nari ndimo. Bukeye abo bari kumwe bagiye i Butare bakora impanuka, barapfa, ndokoka ntyo.”
Abari aho, baba abagabo, abagore n’abana, barize amarira menshi, atemba ku matama yabo. Ibi byatumye Pastor Julienne abona ko ari amarangamutima yo kwihana ibyaha, aboneraho kubasubirishamo amagambo agaragaza ko biyemeje guhinduka, ni ukuvuga bamwe muri bo bafite ibyo bakora bitari byiza.
Abasubirishamo yatangiye agira ati: “Mwami Yesu, waje ino ku bw’urukundo. Waje ino ku bw’urukundo. Nkinguye umutima kugira ngo winjire. Ndihana ibyaha byose, ibyo nakoze byose utishimira, unkure mu bibi. Kuva uyu munsi ndejejwe, ndakijijwe, unshoboze. Mwuka w’Imana, umbere ingwate, unyobore. Mpa guhindukira, mpa kuva mu bibi, mpa kuva mu biyobyabwenge, mpa kuva mu bitakunezeza, mpindukire, unshoboze mu izina rya Yesu.”
Nyuma yaho yabasengeye, bakomerezaho no gutanga impano zirimo amafaranga, amagare, ingorofani, mituweli, telefoni n’ibindi. Bahisemo abagore ijana bafite ubukene babakura mu bucuruzi bw’akajagari, ari na byo leta yanze ko bakomeza kujarajara.
Pastor Julienne yagize ati: “Abagore ijana birukana udutebo ku mutwe badafite amafarabga, twabibakuyemo, tubaha aho gukorera, tubaha n’igishoro kibafasha kuva muri ubwo buzima, bagacururiza hamwe batajarajara. Hari imiryango 1000 izahabwa mituweli, hari abarahabwa amagare, amaterefoni ya Smartphone, ingorofani, amafaranga n’ibindi birimo amakaye n’ibikapa ku banyeshuri.”
Nk’uko Pastor Julienne yabivuze, iyi gahunda ya Iziringe Operation si aha yatangiriye. Yagize ati: “Nta bwo ari aha tubihereye. Twahereye i Nyamirambo ahitwa Nyabisindu, muri gahunda yitwa Iziringe Operation. Kwiziringa ni ukujya ku muntu, ukamufasha, ukamukura ku biyobyabwenge, akirinda inda zitateganyijwe n’ibindi.”
Uretse Nyabugogo, avuga ko iyi gahunda yatabaye abantu benshi bashoboka. Yagize ati: “Bashishikariza Abanyarwanda kumva ko Kristo ari we ukiza umutima. Hari benshi bafunzwe, bakatirwa burundu biranga, ariko tubizirinzeho babivamo, baba abagabo. Ni yo mpamvu twaje mu Inkundamahoro ho mu Karere ka Nyarugenge mu Mugi wa Kigali.”
Ibyo Grace Room Ministries iri gukora byashimishije abantu benshi barimo na Leta, kuko biri gukorwa mu gihe amadini amwe yafunzwe azira ko anyunyuza imitsi y’abaturage, mu gihe aba bo bari kwikuramo amafaranga bakayafashisha abantu babasanze aho bari.
Pastor Julienne Kabanda yasabye abanyamadini bakora ibikorwa nk’ibi kubikomeza, kuko ari ubusabe bwa Kristo. “Abanyamadini bakwiriye kurushaho gusanga abaturage aho bari, kuko iyo basohotse babona ibintu badashobora gusobanura.”