× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Pastor Gisanura yagarutse ku kamaro ko kubyinira Imana anakebura abishyuza ngo baririmbire abandi

Category: Pastors  »  1 month ago »  Pastor Christian Gisanura

Pastor Gisanura yagarutse ku kamaro ko kubyinira Imana anakebura abishyuza ngo baririmbire abandi

Mu rwego rwo gutangira umwaka mu kwezi kwa mbere, Pastor Christian Gisanura yatanze inyigisho igaruka ku gutangira umwaka turamya Imana, agaruka cyane ku kuramya no kuyibyinira.

Iyi nyigisho yashyizwe mu mutwe uvuga ngo “Ukwezi ko kuramya no gushima Imana”, aho pastor yasobanuye ko gutangira umwaka uramya Imana ari kimwe mu bintu byiza cyane, kuko bifasha umuntu gusozanya n’Imana, nk’uko biri muri Zaburi 150:4-6.

Hagira hati: “Muyishimishe ishako n’imbyino, Muyishimishe ibifite imirya n’imyironge.
Muyishimishe ibyuma bivuza amajwi mato, Muyishimishe ibyuma birenga.
Ibihumeka byose bishime Uwiteka. Haleluya.”

Pastor Gisanura yavuze ko kuramya Imana ari ijambo ryuzuye gushimisha Imana, rikubiyemo kuririmba, kubyina, no kuyishimisha nk’abantu bafite umwuka w’abazima.

Ati: “Imana yaturemye mu ishusho yayo. Niba twishima, tukagira amarangamutima yo kurakara cyangwa kubabara, na yo ni ko imeze. Ikunda kuvugwa neza, gukundwa no kwishimirwa. Nk’uko twe twaremwe, ni ko na yo iteye, ikunda abayikunda, bakayizera, bakayifata nk’umubyeyi cyangwa inshuti, bakayitabaza kandi bakayikiranukira.”

Pastor yasabye abizera kubana n’Imana mu byishimo kandi bagafatanya na yo mu buryo bw’umwuka, avuga ko rimwe na rimwe kubyinira Imana ari uburyo bwo kuyishimisha: “Niba ufite amaguru akora neza kandi ushoboye kugenda, kuki utajya ubyinira Imana?”

Yatanze urugero rw’umusaza w’imyaka 90 wakundaga kubyinira Imana nubwo nta mbaraga nyinshi yari afite, avuga ko noneko ku muntu ufite imyaka mike byoroshye ko agira imbaraga zo kubyinira Imana, ntiyishinge iby’akazi keza cyangwa icyubahiro cyo ku isi. Yashimangiye ko kubyinira Imana ari igikorwa cy’umuntu ku giti cye, atari igikorwa cya bamwe gusa cyangwa abapastori.

Pastor Gisanura yagarutse ku rugero rwa Dawidi, umwami n’umusirikare ukomeye, wakundaga kubyinira Imana nubwo yari afite icyubahiro cyinshi. Yabajije ati: “None kuki twe tutaganduka tukayicira bugufi? Erega gusenga, kuririmbira Imana, kuyivuga no kuyibyinira ntabwo biteye isoni.”

Yongeyeho ko gutanga ku buntu mu murimo w’Imana ari ingenzi, cyane cyane ko baririmbira cyangwa bakabyinira abandi babanje kubishyuza amafaranga.

Ati: “Ni ukuri Imana idufashe kuko uyu munsi mbabazwa n’abantu bishyuza ngo baririmbire Imana. Sinkunda abantu bishyuza abandi ngo baririmbire abantu indirimbo zivuga Imana. Mwe muririmbira Imana yanyu. Mwahawe ku buntu, mukwiriye gutanga ku buntu. Imana izandinde gukunda amafaranga, kuko iyo uyazanye mu murimo w’Imana uba uwishe.”

Yakomeje ati: “Niba umugisha w’Imana uwubona mu bantu, ubishyuza, uba wamaze kubona igihembo cyawe. Nta kindi gihembo uzabona ku Mana, kuko uba wahawe ibihembo, kandi nta muntu uhembwa kabiri. Niba ukorera Imana, ariko abantu bakakwishyura, menya ko Imana itazakwishyura. Niba ushaka ko ikwishyura, wikwishyuza abantu. Nge ni ko mbona ibintu.”

Kuri iyi ngingo yatanze inama agira ati: “Mu gihe waririmbiye Imana, waririmbiye abantu, ukishyuza, uba ukoze ikosa. Ahubwo, wagakwiriye kureka bo bakakwihera ishimwe. Niba ubikora ngo uhembwe, ubwo amafaranga ni yo aba agukoresha. Ibihumeka byose bishimishe Imana.”

Pastor Gisanura yashishikarije abantu bose kugira uruhare mu kuramya no kubyinira Imana, haba mu miririmbire, gucuranga ingoma, gitari, piano n’ibindi, kugira ngo byose bishimishe Imana. Ati: “Ibihumeka byose bishimishe Imana. Buri wese ashake uburyo bwe bwo kuvuga Imana.”

Uyu munsi, Pastor Gisanura yibanze ku kuramya Imana bijyanye no kubyina, asaba abizera gukomeza uyu muco no kuwushyira mu bikorwa buri munsi, bakayibyinira, bayishimisha, kandi bakayikundisha imitima yabo yose.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.