Yifashishije icyanditswe cyo muri Yohana 6:47, Pastor Christian Gisanura yibukije abakristo n’abatuye isi bose ko ’uwizera ari we ufite ubugingo buhoraho’. Uwo murongo wo muri Bibiliya uragira uti: "Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira y’uko uwizera ari we ufite ubugingo buhoraho".
Mu nyigisho ye yanyujije kuri Paradise.rw kuri uyu wa Kane tariki 01 Gicurasi 2025, Pastor Christian yagize ati: "Dusubije amaso inyuma, tugasuzuma aho twanyuze hose mu buzima, n’iki twabonye kirama, kidashira? Tubyuka twiruka ku bintu by’umwanya muto, ducumuzwa n’ibintu bitaramba, duhemuka kubera ibintu bishira kandi vuba.
Wirukanisha umuntu mu kazi kandi nawe ufite umunsi wo kuhava, wambura umuntu ibintu bizashira, ugwa mu busambanyi bw’iminota, utwarwa n’inzoga zikwicira izina, zikaguhombya ndetse zikaguteza indwara zitandukanye;
Ukunda ibitakuvuna kandi uri mu isi y’ibibazo, wirengagije abantu kubera akazi kazashira, usuzugura Imana n’umurimo wayo kubera kugubwa neza by’akanya gato, jya wibuka ko ejo atari iyawe.
Iyo Imana ivuze ubugingo buhoraho, iba ivuga ubuzima bwa none, bw’ejo ndetse na nyuma y’urupfu. Iba idutoza kwibanda ku bizahoraho, kandi nta handi tubikora ni ku Uhoraho.
Ubuzima bwa Yesu ni ubuhoraho, ni yo mpamvu yanesheje urupfu. Yaje kubutanga ku muntu wese umwizera. Uwo azahabwa Umwuka utanga ubuzima mu bugungo bwe, mu kazi ke, mu rugo rwe n’ahandi hose kuko umwuka wo kudindira cyangwa gukenyuka utazagira imbaraga kugeza igihe Imana yagenye, kuko gihari.
Ikibazo gikomeye abakristo dufite ni ukutumvira. Igihe cyose utazumvira, ntuzaba uri guhima Imana, uzaba uri kwihima kuko uzaba uri gufunga umutima wumva ijwi rikuburira n’amaso akwereka inzira.
Rero mwenedata, suzuma uko wizera, ndetse unumvira Yesu kuko niho hari ibizakurengera".
Shalom, Pastor Christian Gisanura