× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Pastor Christian Gisanura yasengeye abarwayi bose ababwira ko Guverinoma y’ijuru yiteguye kubitaho

Category: Pastors  »  2 months ago »  Sarah Umutoni

Pastor Christian Gisanura yasengeye abarwayi bose ababwira ko Guverinoma y'ijuru yiteguye kubitaho

Uyu munsi Pastor Christian Gisanura yatangiye gahunda ye yo gusengera abarwayi ahanika ijwi agira ati: "Mana, umva gusenga kwanjye, unkize."

Pastor Christian Gisanura ati: "Twatangiye gahunda nshya yitwa "Umva gusenga kwanjye, unkize". Tugiye kujya dusengana namwe buri gitondo. Iki cyumweru n’icyo gusengera abarwayi."

Umva gusenga kwanjye, unkize" ni insanganyamatsiko ishingiye ku gusaba Imana gukiza indwara zitandukanye no gukomeza kwizera imbaraga za Yesu zidasaza. Yashimangiye ko Yesu akiza indwara zose n’ubumuga bwose nk’uko bivugwa muri Matayo 9:35.

Haranditse hati: “Yesu agenda mu midugudu n’ibirorero byose, yigisha mu masinagogi yabo, avuga ubutumwa bwiza bw’ubwami, akiza indwara zose n’ubumuga bwose.” Pastor Gisanura yasabye abantu gusubiza amaso ku ijambo ry’Imana no gusenga batizigamye.

Yongeraho ati: “Data, turagushimiye kuri iyi gahunda. Mana umva gusenga kwanjye, gusenga kwa mwene data urwaye, kwa buri wese ukeneye gukizwa indwara. Yesu utugenderere mu rugo rwacu, utugenderere mu mibiri yacu, aho turibwa n’aho dutakamba. Yesu, genderera abakwifuza n’abafunguye imitima.”

Yahumurije abari mu burwayi n’ibibazo by’ubuzima, abibutsa ko ari abana b’Imana, ibikomangoma by’Ubwami bw’Ijuru, aho Guverinoma y’ijuru ibitaho kandi yohereza ingabo zayo n’abaganga z’inzobere bo mu ijuru kugira ngo babasure ndetse babakize.

Yakomeje agira ati: “Vuga ijambo rimwe gusa, abaganga bo mu ijuru barasesekara. Vuga ijambo rimwe gusa, umuti uraboneka.”

Yifashishije Yeremiya 17:14 havuga ngo "Nkiza Uwiteka nzabona gukira, undokore nzarokoka, kuko ari wowe shimwe ryanjye", ahamagara Imana kugira ngo imukize kandi ikize n’abarwayi bose barembeye mu ngo zabo no mu bitaro bitandukanye.

Pastor Christian Gisanura yasabye abantu bose barwaye, abababaye, ndetse n’ababuze ibisubizo by’ubuvuzi, gukomeza kwizera. Yavuze ko n’iyo indwara yihishe, Imana ishobora kuyishyira ahagaragara, ikayerekana ndetse ikerekana n’umuti ujyanye nayo.

Yasabye ijuru gufungura amarembo y’ibitangaza, agira ati: “Cya kiganza cyakubiswe imisumari ku musaraba, cya kiganza cyaremye ijuru n’isi, kiracyafite imbaraga zo gukora ibitangaza. Mana dufunguye imitima yacu kwakira ibitangaza byawe.”

Nubwo imibiri yacu ishobora kugira intege nke, Ijambo ry’Imana rifite ubushobozi bwo gukiza no guhumuriza. Niba nawe uri mu burwayi cyangwa ufite uwo ukeneye gusengera, ushobora gusoma iri sengesho no kurishingikirizaho mu kwizera. Imana ikomeze ikugendere!

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.