× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Pastor Blaise Ntezimana yandikiye Perezida Kagame amusaba kurenganurwa ku bw’ubwambuzi ashinja King James

Category: Rwanda Diaspora  »  2 months ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Pastor Blaise Ntezimana yandikiye Perezida Kagame amusaba kurenganurwa ku bw'ubwambuzi ashinja King James

Pastor Blaise Ntezimana uba muri Suwede yandikiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame amusaba kumurenganura ku bw’ubwambuzi avuga ko King James yamukoreye, akamunyanganya amafaranga yagujije muri bank agera muri miriyoni 38 z’Amanyarwanda.

Mu ibaruwa yandikiye Perezida Paul Kagame yayanditse agira ati: “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, mbandikiye mbasaba kundenganura nkabona ubutabera, nk’uko mudasiba kubikorera abana b’u Rwanda.

Muri 2021 nahaye amafaranga umuhanzi Ruhumuriza James uzwi nka King James (@kingRuhumurizaJ) ngo dukorane business yari yatangiye yo gutunganya ubufu bwa kawunga. Ibyo twumvikanye ntiyabyubahirije n’amafaranga ntayo yansubije, kandi nayamuhaye nyagujije mu gihugu cya Sweden aho ntuye.

Kuva icyo gihe kugeza ubu ndimo kwishyura ideni rya bank hiyongereyeho n’inyungu, no gusiragira muri RIB, ntanga n’amafaranga y’amatike y’indege n’ay’abavoka, ariko ikibazo ntikirangire kuko yagiye ananiza ubutabera, nubwo adahakana umwenda amfitiye ariko akinangira kunyishyura. Ndabinginze mundenganure. Thank you sir (Murakoze ba Nyakubahwa).”

Uyu mugabo nk’uko yabyivugiye asanzwe aza mu Rwanda aje gutanga ikirego ke, King James akemera ko ayo mafaranga agera kuri miriyoni 38 z’Amanyarwanda yayahawe, ariko akanga kwishyura.

Bamwe mu babasha kumukurikira ku rukuta rwa X bakomeje kumunenga, bavuga ko kuba aza mu Rwanda afite n’ubushobozi bwo kujya kureba Perezida mu biro, aho kumwandikira kuri X kandi hari abandi bagiye kumwirebera amaso ku maso akabafasha.

Minisitiri w’Urubyiruko Dr. Utumatwishima Abdallah ni umwe mu bamenye aya makuru agira n’icyo ayavugaho agira ati: “Rubyiruko, Blaise ntabarangaze. Ni inshuti ikomeye ya King James. Yamuhaye Amadolari arenga ibihumbi 30 nta masezerano, bakorana business barahomba.”

Yakomeje agira ati: “Navuganye na Blaise, nicaranye na King James. King James yemeye kwishyura ariko bikanyura mu butabera kuko inzira y’ubucuti yanze. Ajye mu butabera.”

King James ushinjwa kunyanganya amafaranga bivugwa ko ari ayo yifashishije mu ruganda rutunganya ifu ya kawunga ruzwi ku izina ‘Ihaho’, avuga ko kugira ngo agere kuri uru ruganda byamusabye igihe kinini, aho yagendaga azigama amafaranga yakuye mu bikorwa by’ubuhanzi.

Yagize ati: Ni amafaranga y’umuziki, kumwe baguhemba mu gitaramo ukabikaho. Kugira ngo ngere ku ruganda byasabye ukwihangana gukomeye, imbaraga, kugura aho nzakorera, nihangana imyaka ibiri, ntangira kubaka, ngura ibikoresho gutyo gutyo, kugera ngeze ku ruganda.”

Ibaruwa ya Pastor Blaise

Ibyo Abdallah yabavuzeho

King James

Pastor Blaise

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.