Pasiteri Ara Torosian uyobora Itorero Cornerstone Church riherereye i Los Angeles muri California, yatangaje ko bamwe mu bagize itorero rye bakomoka muri Irani batawe muri yombi n’abakozi b’ishami rishinzwe abinjira n’abasohoka (ICE), barimo n’abashakaga ubuhungiro.
Nk’uko byatangajwe na NBC Los Angeles, abantu batanu bagize iryo torero bafashwe n’aba bakozi mu minsi ishize, barimo umugabo, umugore n’umwana wabo w’imyaka itatu. Pasiteri Torosian, watorotse Irani kubera ihohoterwa rishingiye ku myemerere, yavuze ko ibyo yabonye byamukomerekeje bikomeye ndetse byatumye yibuka inzira y’akaga yanyuzemo akiri mu gihugu cye.
Umugore wafashwe n’uburwayi ubwo umugabo we yafatwaga
Undi mugore witwa Marjan, wafatanywe n’umugabo we, yagize ubwoba bwinshi cyane agira panique, ubwo yabonaga umugabo we ajyanwa na ba maneko ba ICE. Torosian yavuze ko yamuhamagaye agahita yihutira kuza, akamusanga yigaragura ku butaka ari kuribwa.
Mu mashusho yafashwe na telefone, Torosian yumvikana asaba ubutabazi ati: “Ararwaye cyane, nimubwire 911 baze!” Ubutabazi bwaje nyuma gato, Marjan ajyanwa kwa muganga muri UCLA Medical Center.
Nyamara nubwo yajyanywe kwa muganga, abakozi ba ICE bakomeje kumucungira hafi, banabuza Pasiteri Torosian n’abandi kujya kumusengera.
Ishami rishinzwe umutekano mu gihugu (DHS) ryemeje ko ryafashe abo bombi, rivuga ko ari “Abanya-Irani babaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu buryo butemewe kandi bari ku rutonde rw’abantu bafite aho bahuriye n’icyibazo cy’umutekano.”
Ariko Pasiteri Torosian, akaba n’Umunyamerika wemewe, yavuze ko yasabye ko bamwereka impapuro zibemerera gufata abo bantu, ariko ntibazimwereka. Yavuze ko iyo couple yari ifite nimero ya Social Security, ibyangombwa byo gukora, kandi nta cyaha na kimwe yari yarigeze ikurikiranwaho. Yongeraho ko bamaze umwaka urenga basengera mu rusengero rwe.
"Twari twaje gushaka ubwisanzure"
Torosian yavuze ko Marjan n’umugabo we baje muri Amerika bahunze ihohoterwa ryo mu gihugu cyabo kubera ko bari Abakirisitu, kandi ko binjiye mu gihugu mu buryo buzwi bwa CBP One. Yagize ati: “Ubwo nabonaga ibyo bikorwa, numvise meze nk’uri i Tehran, mfite ubwoba bwo gupfa.” Yavuze ko iyo couple itari ifite abavandimwe cyangwa incuti muri Amerika, ahubwo abashakaga ubuhungiro.
Yagaragaye mu mashusho abwira abakozi ba ICE ati: “Mwaje mwese kubera umuntu umwe gusa?” Anabibutsa uko abagore bakubitirwa muri Irani kubera ukwemera kwabo, ati: “Baje hano bashaka ubwisanzure, si uku bagombaga kwakirwa.”
Yabinginze ngo bamureke ajyane n’abo bantu, ati: “Nimureke njyane na bo, baranykeneye.” Umukozi umwe aramusubiza ati: “Shobora kuguma hano ukomeje gufata amashusho, ariko ntushobora kujyana na bo.”
Nyuma y’aya makuba, Pasiteri Torosian yahagaritse amateraniro yo ku Cyumweru, abwira Abakirisitu be kutaza kubera impamvu z’umutekano. Ati: “Nzababura uwo munsi, ariko nizeye ko nzongera kubabona, nkabafata mu mugongo, nkongera kubabwiriza ubutumwa.”
Yavuze ko azagerageza kubabarira abakozi ba ICE, ariko ko ibikorwa byabo bikimubabaza cyane.
Abanya-Irani bahohotewe bari muri Amerika, bazira idini ryabo (Ubukristo)