Umuhanzi Pappy Patrick utuye muri Canada wahoze asengera muri ADEPR agituye mu Rwanda, yakoze mu nganzo yibutsa abakristo ko gusoma Bibiliya ari intwaro bakwiriye kwitwaza.
Ni ubutumwa buri mu ndirimbo nshya yise 1Corinthians 10 23 aririmbamo ko "Gusoma Bibiliya ni nk’intwaro y’umukristo, ni inkota ityaye y’ubugi bwihariye irahinguranya igacengera, igasesera ikagera ku mutima w’uwuyumva. (...) Namenye y’uko byose nemere atari ko bimfitiye umumaro, ukuri twamenye kwaratubatuye".
Mu kiganiro na Paradise.rw, Pappy Patrick yagaruse ku gahinda aterwa n’ibiri kuba muri iyi minsi aho "ibifite umumaro biteshejwe agaciro umunsi ku wundi rwose noneho mu bihugu byitwa ko byateye imbere satan ari gutambuka tumurebesha amaso rwose ariko nta bwoba dufite kandi namwe ntimubugire kuva dufite YESU azaturengera".
Yakomeje ati "Nubwo dufatwa nk’aho ari twe twasaze ibyo turimo bitumvika, ukuntu wakwibuza ibyo kurya hejuru yakantu gato hubwo ukemera kwicira isazi mu jisho kubwo gukurikira YESU mutarahura imbonankubone ngo wenda muhoberane, muramukanye. SI UBUSAZI BISABA IZINDI MBARAGA ZA MWUKA WERA NÈIHISHURIRWA RYIBYO TWIZEYE NUWO TWAKURIKIYE. Amen".
Yasabye abakristo kugaruke ku rufatiro rw’Imana kuko "turikwinjira mu bihe bibi cyane si iterabwoba ahubwo ureba hirya kure gato urabibibona ko aho kuba byiza biri kurushaho kuba bibi cyane mu isi y’Ishyari, urwango, ubujura, ubwicanyi, inzara n’ibindi byinshi ariko ku muntu wisunze YESU azamubera ubuhungiro bw’ibyo byose. Mu gihe cy’ibiza YESU amubere ubwugamo.
Bisaba rero kwirengagiza uduhendabana twa satani aho azakwemerera amaramuko ariko nawe agutegeke condition isa nk’itanagoye rwose nk’imwe cyangwa ebyiri ubundi ube umuherwe w’iyi si nk’abandi, ariko se byakumarira iki gutunga ibyisi byose ariko ubugingo bwawe ntibuzatahe ijuru. Keretse utizera ijuru hoho birumvikana."
Pappy Patrick ni umuhanzi ukunze kuririmba indirimbo zishinze imizi muri Bibiliya
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA PAPPY PATRICK