Ku itariki ya 7 Ukuboza 2019, abahanzi Papi Clever (Tuyizere Pierre Clever) na Dorcas Ingabire basezeranye kubana akaramata, ubu bakaba bamaze imyaka itanu babana nk’umugabo n’umugore.
Ni isabukuru yihariye kuri bo, aho bakomeje kubana mu rukundo, bagakorana umuziki, ndetse bakaba bamaze kubyarana abana batatu. Iyi sabukuru y’imyaka itanu yabaye ku wa 7 Ukuboza 2024 irihariye, dore ko iyi myaka yose babanye yaranzwemo ubucuti bwuzuye, kandi bagashyigikirana mu buzima bwabo n’ibikorwa by’umuziki.
Papi Clever yabwiye umugore we amagambo yuje urukundo agira ati: “I remember the first time you smiled at me, and the way you looked at me like this gave me the chills. These feelings have stayed with me for 5 years. I’m hoping you’ll stay the same. Happy wedding anniversary Dorcas Ingabire.”
Ugenekereje yagize ati “Ndibuka bwa mbere unyitegereza ukamwenyura, uko wanyitegereje byatumye umutima usimbuka. Byangumyemo muri iyi myaka itanu. Nizera ko uzakomeza kuba uko uri. Isabukuru nziza y’imyaka itanu tumaze tubana, Dorcas Ingabire.”
Aba bahanzi bamenyekanye cyane mu Rwanda mu muziki wa Gospel, aho baririmba indirimbo zifite ubutumwa bwiza, bufungura amarembo y’ijuru. Bamaze kubyarana abana batatu, abakobwa babiri n’umuhungu umwe, aho umwana wa gatatu, Incungu Jubal Kai Clever, yavutse ku itariki ya 4 Ukwakira 2024.
Mu rugendo rwabo rwa muzika, Papi Clever na Dorcas bamenyekanye cyane mu gukorana indirimbo zakunzwe mu Rwanda no hanze yarwo. Umuziki wabo ugizwe ahanini n’indirimbo zo mu Gitabo, aho bazihindura mu Giswayile cyangwa bakaziririmba uko ziri.
Indirimbo zabo nka “Ameniweka Huru Kweli”, “Mwokozi Wetu”, na “Roho Yangu Inaimba” zatumye bamenyekana ku rwego mpuzamahanga. Izo ndirimbo zarebwe na miliyoni nyinshi z’abakunzi b’umuziki, aho kuri ubu bafite abarenga ibihumbi 820 babakurikirana ku rubuga rwa YouTube.
Kuri ubu, mu gihe bizihiza isabukuru yabo y’imyaka itanu, abahanzi Papi Clever na Dorcas Ingabire, bakomeje gukorana no gushyira imbere ubutumwa bwiza binyuze mu muziki wabo. Isabukuru yabo y’imyaka itanu ni ikimenyetso cy’uko umuryango wabo ukomeje kubana mu mahoro, kandi hari byinshi byiza bibategereje mu myaka iri imbere.
Papi Clever na Dorcas bamaranye imyaka itanu, babana nk’umugabo n’umugore, baririmbana nk’itsinda