Itsinda ry’abahanzi, Papi Clever (Tuyizere Pierre Clever) na Dorcas (Ingabire Dorcas), bibarutse umwana wa gatatu w’umuhungu bamwita Incungu Jubal Kai Clever.
Aba bahanzi bamenyerewe mu kuririmba indirimbo zamamaza Ubutumwa Bwiza, by’umwihariko izo mu Gitabo bahindura mu Giswayile cyangwa bakaziririmba uko ziri, batangaje ko bibarutse umwana wabo wa gatatu, Inshungu Jubal Kai Clever, kuri uyu wa 4 Ukwakira 2024.
Aba bombi basezeranye kubana akaramata ku wa 7 Ukuboza 2019. Tariki 28 Kanama 2020 ni bwo bibarutse imfura yabo y’umukobwa bise Ineza Oaklynn Clever. Nyuma y’umwaka umwe n’amezi 2 bibarutse imfura, bibarutse umwana w’ubuheta, na we akaba ari umukobwa. Hari ku wa Gatandatu tariki 30 Ukwakira 2021.
Haburaga ibyumweru bitatu ngo umwana w’ubuheta wabo yuzuze imyaka itatu, kuko aba bombi bavutse mu kwezi k’Ukwakira, ni ukuvuga uwa Kabiri wavutse ku wa 30 Ukwakira 2021 n’uyu wa gatatu uvutse ku wa 4 Ukwakira 2024.
Nyuma yo kwibaruka uyu mwana wa gatatu Papi Clever yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yatangaje ati: “Imana ishimwe ituma batwita ikaba ari na yo ituma babyara. Congratulations sweetheart.”
Bibarutse mu gihe bari kwitegura igitaramo bazakorera ahitwa i Rusororo mu “Intare Arena” ku wa 10 Ugushyingo 2024. Iki gitaramo bacyise “Made in Heaven (Bikorerwa mu Ijuru)” kandi kwinjira bizaba ari ubuntu ku muntu wese uzagira icyifuzo cyo gufatanya na bo kuramya Imana binyuze mu ndirimbo.
Papi Clever yabengutse Ingabire bahuje umuhamagaro wo kuririmba na we ari umuramyi. Dorcas bafatanya kuririmba nk’itsinda batangiye gukundana aririmba muri Korali Goshen ikorera Ivugabutumwa muri ADEPR Musanze.
Mbere yo kubana na Dorcas, Papi Clever yari yarakoze indirimbo nyinshi zirimo “Ugendane Nanjye”, ‘‘Narakwiboneye’’, ‘‘Uburyohe’’, ‘‘Ahari Kurira’’, “Utwumvire”, "Uvuze Yego", "Uri uwo Kwizerwa" na “Impamvu z’Ibifatika’’ n’izindi, aho batangiriye kuririmba baba ari bwo barushaho kwamamara no guhindura amateka y’umuziki w’Ivugabutumwa mu Rwanda.
Bakoze izirimo “Ameniweka Huru Kweli” imaze kurebwa inshuro zirenga miriyoni 38 kuri YouTube, “Mwokozi Wetu” imaze kurebwa inshuro zirenga miriyoni 7.7, “Roho Yangu Inaimba” imaze kurebwa inshuro zirenga miriyoni 4.4 n’izindi zakunzwe zikazamura izina ryabo, aho kuri ubu bakurikirwa n’abarenga ibihumbi 757 kuri YouTube.
Nyuma yo kubana na Dorcas bamaze kubyarana abana batatu, abakobwa babiri n’umuhungu umwe, bakomeje umushinga w’indirimbo zo mu gitabo Papi Clever yari yaratangiye gusubiramo batarabana, ndetse bifuza gusoza zose uko ari 547.
Papi Clever yinjiye mu ishuri rya muzika muri Kigali Music School mu 2012 ari ho yanatangiriye umuziki nk’umwuga mu 2014. Yagiye yandika indirimbo nyinshi zirimo n’iza Hyssop Choir yo muri ADEPR Kiruhura aho yazamukiye mbere yo gutangira kwandika ize bwite.
Kuri ubu nta wavuga Papi Clever ngo yibagirwe Dorcas.
Papi Clever na Dorcas bishimiye umwana wabo wa gatatu w’umuhungu bibarutse kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Ukwakira 2024