Urukundo, ubuhamya n’umuhamagaro wabo, ni byo Papi Clever na Dorcas basangije Ally Soudy ku mateka yabo n’uko Imana yabazaniye urukundo rurambye, ikaba ikomeje no gutuma bagirira ibihe byiza muri Amerika.
Ku wa 3 Ukwakira 2025, abaramyi bakunzwe cyane mu Rwanda no hanze yarwo, Papi Clever & Dorcas, bakoranye ikiganiro cyihariye na Ally Soudy On Aire ubwo bari mu karuhuko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’igice kimwe cy’ibitaramo bikomeye bari gukora muri USA Tour.
Bamaze gutaramira mu bice bitandukanye by’Amerika birimo Dallas na Austin muri Leta ya Texas ku wa 20 na 21 Nzeri 2025, ndetse no Seattle muri Washington ku wa 27 Nzeri, aho abakunzi babo babakiranye ibyishimo n’umwuka wo kuramya Imana.
Icyumweru cyakurikiyeho cyaranzwe no kwitegura igitaramo gikomeye kizaba ejo ku wa 5 Ukwakira 2025 muri Phoenix, Arizona, ari na yo mpamvu mu gihe bari muri ako karuhuko baganiriye n’umunyamakuru.
Muri iki kiganiro, bakomoje ku rugendo rwabo rwa gikristo, uburyo bakomeye ku gakiza no ku buzima bw’urukundo rwatangiye bataranahura, byose babihuza n’ubutumwa bwiza bahoze batanga bakiri urubyiruko.
Ibi bitaramo biri kuba ku busabe bw’abakunzi babo bo muri Amerika, kandi biteganyijwe ko bazakomereza mu yandi ma Leta arimo Indianapolis, Indiana ku wa 19 Ukwakira 2025 ndetse no Denver, Colorado, aho bazasoreza uru rugendo.
Muri iki kiganiro, bashyize ku mugaragaro inkuru y’ubuzima bwabo, uburyo bahuye, uko urukundo rwabo rwatangiye ndetse n’inama baha urubyiruko rwugarijwe n’ibigeragezo by’isi.
Dorcas: Umukobwa wakuriye mu mwuka wo gukunda Imana
Dorcas yavukiye mu muryango w’Abakristo. Yabatijwe afite imyaka 14 ubwo yigaga mu mashuri abanza kuri Ecole Primaire de Muhoza ya 1, aho yanatsinzwe ikizamini gisoza amashuri abanza. Kuva ubwo, yakomeje inzira yo gukorera Imana.
Yasoje amashuri yisumbuye atangiye gukunda indirimbo zihimbaza Imana zirimo iza Clever baje kubana. Nubwo yahuye n’ibishuko bya segonderi, yabashije kwirinda, agira inama urubyiruko cyane cyane abakobwa, “gutinya icyaha kuko cyica ubuzima bwa none, kikangiza n’ubw’ahazaza.”
Papi Clever: Umuhungu wakuriye mu buzima bushaririye
Papi Clever yavukiye i Rusizi, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye afite imyaka ibiri. Yakuriye mu buzima bukomeye hamwe na nyina warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ubuzima bwari bugoye, aho babaga batari bazi niba bari bubone icyo kurya.
Yakuriye mu rugo rwa gikirisitu, nyina yacuruzaga amakara mu mihanda ya Kigali kugira ngo babone imibereho.
Yize mu mashuri abanza ahantu henshi kubera kwimuka, agera no muri segonderi aho yatsinzwe mu wa gatatu, mu cyiciro rusange, nyuma aza kwisubiraho yiga neza, yiga umuziki muri Kigali Music School, aho yahise anakomerezaho kubikora nk’akazi.
Urukundo rwatangiye batarahura
Dorcas yabanje kuba umufana wa Papi Clever ataramenya ko Imana izamumuhindurira umukunzi. Yaramukunze abona uburyo aririmba, amubonera mu giterane arimo kuririmbamo ariko ntiyamuvugisha.
Nyuma, murumuna wa Papi Clever yandikiye Dorcas kuri WhatsApp, amwibwira atamutereta ahubwo amubwira ko ashaka kumumenya. Icyatunguranye, ni uko uwo musore yaje kumubwira ko ari murumuna wa Papi Clever.
Bahuriye bwa mbere mu itsinda ryari riri gutegura isabukuru ya Musinga (murumuna wa Papi), Dorcas abika nimero ye, atungurwa no kubona status ze, bivuze ko we yari yarayibitse mbere.
Papi Clever yaje kubona ko uyu mukobwa asanzwe ari umuntu ukunzwe, ndetse wari uzwi n’abantu benshi b’inshuti ze, bituma abika nimero ye, cyane ko yari hafi kumushyira muri iyo group ya WhatsApp, bituma aho Dorcas na we ayibikiye batangira kurebanira ama status.
Ariko kubera ugushaka kw’Imana, urukundo rwabo rwatangiye mbere batarahura rwabagejeje ku gushyingiranwa mu 2019.
Uruhare rwabo muri Gospel n’inama baha urubyiruko
Mu kiganiro, bagarutse ku buryo gukizwa atari ukw’ababyeyi ahubwo ari umuntu ku giti cye ufata umwanzuro wo gukurikira Yesu. Papi yagize ati: “Umupasiteri ntabyara pasiteri, umubyeyi akwereka inzira, ariko ni wowe uyicamo.”
Bombi bavuga ko bashatse kuba urugero rwiza ku rubyiruko, Dorcas agira ati: “Kwiyubaha ni ishema. Wihanganira ibyo wabuze, Imana ikaguhemba ibirenze ibyo wifuzaga.” Inkuru ya Papi Clever na Dorcas ni urugero rw’uko Imana ishobora gukura umuntu hasi ikamushyira hejuru, kandi igahuza abantu ikoresheje inzira zayo zidasanzwe.
Ubu barimo kuzenguruka Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bitaramo byagutse byo kuramya no guhimbaza Imana. Urugendo rwabo si urwa muzika gusa, ni ubutumwa bwo gukomera ku gakiza, kwiha Imana, no kugira urukundo rutagira uburyarya.