Inkuru ya Nowa n’inkuge ye iri mu zizwi cyane muri Bibiliya, ariko nubwo abantu benshi batekereza ko bayizi neza, hari byinshi Bibiliya itasobanuye neza kuri iyo nkuru. Igitangaje ni uko ibyo tutazi ari byo byinshi kurusha ibyo tuzi.
Ubushakashatsi bwakozwe na Christian Today binyuze kuri Neil Rees, bugaragaza ko mbere na mbere, Bibiliya ikoresha ijambo inkuge (ark), risobanura igikoresho gifunze cyo kubikamo ibintu, aho kuba ubwato busanzwe.
Ibi bituma hadasobanuka neza niba Nowa yarubatse ubwato bugenda mu mazi cyangwa icyo wakwita igikoresho, icyombo, cyarerembaga hejuru y’amazi kigamije kubika ubuzima.
Abashakashatsi basobanura ko Ark atari inkuge cyangwa ubwato kubera ko ijambo ryakoreshejwe muri Bibiliya (ark) risobanura ikintu gisa n’isanduku cyangwa igikoresho gifunze, atari igikoresho cyagenewe kugenda no kuyoborwa mu mazi.
Ark ntivugwamo ubwato (ship), kuko nta na rimwe abakoresha Icyongereza ubwabo bakoresha ijambo Ark, kuko ryerekeza ku cyo kubikamo kimeze nk’isanduku, si ubwato bwa moteri cyangwa ubusanzwe bwo kuyobora mu nzira; yari igenewe kureremba no kurinda ubuzima gusa, si ukugenda ngo ikore urugendo.
Ku byerekeye umwuzure, Bibiliya ivuga ko amazi yaturutse hejuru no munsi y’isi icyarimwe, ariko ntivuga uburyo nyakuri byabayeho. Abashakashatsi batanze ibitekerezo bitandukanye: imvura idasanzwe, imigezi ikuzura, inyanja ikazamuka, urubura rugashonga, cyangwa umwuzure ukaba waribasiye akarere runaka. Icyemezwa ni uko umwuzure ukomeye wabayeho, ariko uko wagenze n’aho wageze ntibisobanutse neza.
N’igihe umwuzure wabereye, Bibiliya itanga itariki mu buzima bwa Nowa, ariko kuyihuza n’ingengabihe y’amateka y’isi biracyagibwaho impaka. Abantu bamwe bavuga ko byabaye ahagana mu 2348 mbere ya Kristo, abandi bakemeza ko byaba byarabaye kera cyane, ahagana mu 5500 mbere ya Kristo. Ukuri ni uko tutabizi neza.
Ku bijyanye n’ibikoresho byakoreshejwe mu kubaka isanduku, inkuge, Bibiliya ivuga igiti cya goferi, ijambo risigaye ridafite ibisobanuro bizwi. Bishobora kuba byari igiti kizwi, cyangwa se isanduku ikaba yarubatswe mu byatsi by’ibihuru, imigano, cyangwa uruvange rwabyo, nk’uko byakorwaga kera mu bice bya Mezopotamiya. Nta gisobanuro gihamye gihari.
N’imiterere y’inkuge ntisobanutse. Bibiliya itanga ingano, ariko ntivuga niba yari ifite ishusho y’ubwato, isanduku igororotse, cyangwa ikindi kintu. Bityo, amashusho menshi tuzi aturuka ku migenzo n’ibitekerezo by’abantu, si ku nyandiko ya Bibiliya ubwayo.
Ingano yayo na yo iracyateza urujijo. Yapimwe mu bipimo byakoreshwaga icyo gihe, ariko ntituzi neza uburebure nyabwo kuko hari ubwoko bwinshi bwo gupima bwakoreshwaga kera. Ibi bituma tutamenya neza uko inkuge yari nini bya nyabyo.
Ku kibazo cy’aho inkuge yahagaze, Bibiliya ivuga imisozi ya Ararati, si umusozi umwe witwa Ararati. Uwo musozi uzwi cyane uyu munsi ni umwe mu misozi yo muri ako gace, kandi ushobora kuba utari wo wari muremure mu gihe cya Nowa. Hari n’indi migenzo ivuga ko yahagaze ku Musozi wa Judi. Nta hantu hahamye Bibiliya ivuga.
Abantu benshi batekereza ko inyamaswa zajyaga mu nkuge ari ebyiri ebyiri, ariko Bibiliya ivuga ko inyamaswa zimwe zajyagamo ari nyinshi, cyane izafatwaga nk’izera. Icyakora, icyo byasobanuraga kuri Nowa ntigisobanutse neza kuko amategeko arambuye ku nyamaswa zera n’izitari zejejwe yaje nyuma mu mategeko ya Mose.
Ikibazo gikomeye kurushaho ni ukumenya niba umwuzure wari uw’isi yose cyangwa uw’akarere kamwe. Nubwo Bibiliya ikoresha amagambo asa n’agaragaza ko isi yose yibasiwe, ahandi henshi muri Bibiliya amagambo nk’ayo akoreshwa mu buryo bwo gukabya imvugo. Bityo, kwemera ko umwuzure wari uw’akarere kamwe ntibivuze guhakana Bibiliya, ahubwo ni ukuyisoma mu buryo bujyanye n’uko andi magambo yayo asobanurwa.
Iyo umwuzure uba uw’isi yose, byari gusaba ko Nowa akiza inyamaswa zose zo ku isi, n’izazimiye nyuma, bikaba bigoye cyane ku buryo bw’ibinyabuzima n’ubumenyi bwa siyansi. Ibi byatumye bamwe batekereza ko Bibiliya ivuga ku nyamaswa “hakurikijwe ubwoko bwazo,” ariko n’icyo gisobanuro kiracyasaba ibisobanuro bikomeye bya siyansi.
Ku byerekeye niba inkuge yarabayeho kugeza uyu munsi, Bibiliya ntivuga ko yigeze ibonwa cyangwa isurwa nyuma yaho. Ibyo bitandukanye n’ahandi hatandukanye Bibiliya igaragaza ibimenyetso bikiriho “kugeza uyu munsi.” Ibi bituma benshi batekereza ko isanduku ishobora kuba yarangiritse, yarasenywe, cyangwa igakoreshwa mu bindi bikorwa.
Mu gusoza, inkuru ya Nowa iracyari inkuru ikomeye yo kwizera, ariko irimo ibice byinshi Bibiliya itasobanuye ku buryo burambuye. Ibyo byatumye habaho ibisobanuro bitandukanye mu mateka, byose bigamije gusobanukirwa neza n’iyi nkuru aho kuyihindura intandaro y’impaka.
Nk’uko Pawulo yabisabye, si byiza guhatira abantu gusobanukirwa Bibiliya mu buryo bumwe gusa, mu gihe hari n’ibindi bisobanuro bishoboka. Ni ko kumurikirwa.