Muraho! Kristo akomeze kuganza mu mitima yanyu. Icyubahiro cy’uwiteka kiganze mubo Imana yishimira. Tugiye kwibukiranya ku ijambo ry’Imana ridusaba kutiyitirira imirimo y’Imana.
2 Samweli 12:26-28 "Bukeye Yowabu atera i Raba y’Abamoni, atsinda ururembo rwabo. Aherako atuma intumwa kuri Dawidi atya ati “Narwanye n’ab’i Raba, kandi nahindūye umudugudu w’amazi. None teranya abantu basigaye aho, uze ugerereze imbere y’umudugudu uwutere, uwuhindūre ne kuba ari jye uwuhindūra, bakawunyitirira.”
Umugabo witwa Yoabu yari mwene Seruia mushiki wa Dawidi (ubwo ni mwishywa wa Dawidi) yari umugaba mukuru w’ingabo za Israel.
Ubwo yateraga i Raba yarahatsinze. Gusa aza gutekerezako nahatsinda wenyine Dawidi adahari bamwitirira uwo mujyi kandi atari umwami, niko gutumaho Dawidi araza by’umurimbo arahahagarara bituma wa murwa utitirirwa Yoabu ahubwo witirirwa ururembo rwa Dawidi. Aha nahagiriye ihishuriwa.
Hari abahanzi benshi, abavugabutumwa, abaririmbyi usanga biyitirira imirimo y’Uwiteka. Urugero ukumva umuntu aravuze ati: "Nazuye runaka, Nasengeye runaka arakira, Nararirimbye ndabemeza". Uko ni ukwiyitirira imirimo ya Kristo.
Icyiza wakoze si wowe wacyishoboje ahubwo ni Kristo wakoreye muri wowe kugira ngo izina ry’Uwiyeka rishyirwe hejuru. Kwiyiririra imirimo y’Imana ni icyaha Imana yanga urunuka, ni umuzi w’ubwibone kandi ubwibone bubanziriza kugwa.
Ahubwo n’ukora neza jya wibuka ijambo rigira riti "Nuko namwe nimumara gukora ibyo mwategetswe byose mujye muvuga muti ‘Turi abagaragu batagira umumaro, kuko twashohoje gusa ibyo twabwiwe gukora." Luka 17:10
Ibyo bizatuma imirimo yanyu iba nk’imibavu ihumura neza n’ubwo atariyo izabacungura kuko mwacungujwe amaraso y’igiciro(1 kor 6:20).
Yari Mwene So Obededomu Frodouard