× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ukwezi ko kuzinduka dushima Imana no kugendana na yo mu mibereho ya buri munsi — Pastor Christian Gisanura

Category: Bible  »  1 month ago »  Our Reporter

Ukwezi ko kuzinduka dushima Imana no kugendana na yo mu mibereho ya buri munsi — Pastor Christian Gisanura

Muri uku kwezi kwa mbere k’umwaka wa 2026, buri wese yibukijwe akamaro ko kwibanda ku gushima no kuramya Imana. Pastor Christian Gisanura yabisobanuye mu buryo burambuye mu nyigisho ye.

Ni inyigisho ishingiye ku magambo yo muri Zaburi 63:2–4, ashimangira ko Umukristo akwiriye kubaho ahuza imvugo, ibitekerezo n’imyitwarire bye n’ibyo avuga ku Mana.

Zaburi 63:2–4 hagira hati: “Mana, ni wowe Mana yanjye ndazindukira kugushaka, Umutima wanjye ukugirira inyota, Umubiri wanjye ugukumburira mu gihugu cyumye, Kiruhijwe n’amapfa kitagira amazi.

Uko ni ko nagutumbiririye ahera hawe, Kugira ngo ndebe imbaraga zawe n’ubwiza bwawe. Kuko imbabazi zawe ari izo gukundwa kuruta ubugingo, Iminwa yanjye izagushima.”

Mu nyigisho ye, Pastor Gisanura yagarutse ku buzima bwa Dawidi nk’umuririmbyi n’umuramyi w’Imana, agaragaza ko Dawidi atari umuntu wavugaga amagambo gusa, ahubwo ko ibyo yavugaga ari byo yabagamo. Yavuze ko Dawidi yiyumvagamo Imana, kandi ko ari bwo buryo Umukristo akwiriye kubaho, aho “Yego ye iba Yego, Oya ye ikaba Oya”.

Yagize ati: “Niba ukunda Imana, yikunde wowe wese: mu bitekerezo byawe, mu mvugo yawe no mu myitwarire yawe.” Yashimangiye ko Dawidi, n’ubwo yari intwari, umwami, umusirikare ukomeye, umukire kandi afite byinshi byamunezezaga ku isi, yazindukaga abanza gushaka Imana. Ibi byatumye asaba Abakristo kwibaza bati: “None wowe uri nde?”

Pastor Gisanura yibukije ko umunsi ari impano y’Imana, atari ikintu umuntu yigurira, bityo ko bidakwiriye kuwukoresha uko yishakiye atibuka gushimira Uwawumuhaye. Yavuze ko Umukristo akwiriye kubanza gushaka Imana, akayiha umwanya wa mbere, ibindi akabifata nk’inyongera.

Agaruka ku murongo wa Zaburi 63, yagaragaje amagambo ya Dawidi agira ati “Umutima wanjye ukugirira inyota”, asobanura ko umuntu atagirira inyota ikintu adakunda. Yasabye abemera kuzinduka basenga, basoma Bibiliya, n’ubwo mu ntangiriro bishobora kugorana, ariko ko iyo babikoze bagera aho bakabikunda, bigahinduka ubuzima bwa buri munsi.

Yavuze ko iyo umuntu yimenyereje gushaka Imana, kubaho adasenga bitangira kumunanira. Yagize ati: “Akazi ka nyako k’Umukristo ni ugusenga Imana. Ibindi dukora ni inyongezo.” Yongeyeho ko buri wese akwiriye kwivumburira icyo yaremewe, akagifata nk’icy’ingenzi mu buzima bwe, ari cyo kunezeza Imana.

Ku bijyanye n’Umwuka Wera, Pastor Gisanura yibukije ko Umwuka Wera wanga umwanda n’akavuyo, akunda ahantu hameze neza kandi hafite isuku. Yatanze urugero rw’ingo zishobora kuba zikennye ariko zifite isuku n’uburyo ziba ziteguye kwakira Umwuka Wera.

Yasobanuye ko gusabana n’Imana atari mu mwuka gusa, ahubwo ko n’umubiri wacu usabana n’Imana, kuko imibiri yacu ari ingoro y’Umwuka Wera.

Yagize ati: “Niba uri Umukristo, ntukiri uwawe wenyine. Umubiri wawe ugomba kuwukoresha nk’uko nyirawo awushaka, kuko uri uwa Kristo.” Yasabye Abakristo kwitondera ibyo umubiri wabo ukora, bakagira imibereho ituma Imana iguma kubana na bo.

Mu gusoza inyigisho ye, Pastor Christian Gisanura yasabye abemera kugendana n’Imana mu byo bakora byose, bakayitumbira mu bihe byose, kuko kutayishaka bituma bigorana kuyibona.

Yavuze ko kugendana n’Imana birinda umuntu gucumura, bikamurwanirira mu ntambara z’ubuzima, kandi bikamufasha kutagwa mu byo abonye byose.

Yibukije ko uku kwezi kwa mbere ku’umwaka ari uko gushima no kuramya, asaba buri Mukristo kugufata nk’igihe cyo kongera kwegera Imana no kuyigira iya mbere mu buzima.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

1.Nukuvuga ngo iri jambo ry,Imana riratwibutsa ko tugomba gushimira imana igihe cyose dutangiye umumsi kuko aba ari impuhwe zayo
2.Tugomba kwemera Imana ntabindi bintu tuyibangikanya
Oya ibe oya yego ibe yego

Cyanditswe na: Barirwanda Sylvere   »   Kuwa 16/01/2026 14:19