× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Imana igiye kongera kukubaka - Ev Obededomu Frodouard

Category: Bible  »  April 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Imana igiye kongera kukubaka - Ev Obededomu Frodouard

Ijambo ry’ihumure uhawe uyu munsi ku bw’umubabaro ufite: ’Imana irakubwiye iti"Nzongera kukubaka nawe uzaba wubakitse, wa mwari wa Isirayeli we. Uzongera kugira amashako yawe, kandi uzasohokera mu mbyino z’abanezerewe’. Yeremiya 31:3-4.

Amahoro y’Uwiteka abe muri wowe mwene Data. Uwiteka akwishimire. Ese ninde wahumuriza umutima ubabaye? Ese ninde wakomora umutima ukomeretse?

Igisubizo: Uwiteka.

Iyo tubabaye Imana irabimenya ikaduha ijambo ry’ihumure. Iyo tutishimye Imana idushakira ibyishimo. igihe turimo kirakomeye cyane biragoye ko umuntu abona icyo kuvuga, ariko Imana ifite ijambo ry’Ihumure yashyize ku mutima wajye ngo nguhe.

Abisraeli bageze i Baburoni barababaye bananirwa kuririmba ndetse bamanika inanga. Imana irabimenya irabahumuriza.

Dore uko nawe ubwiwe.

Hejuru ubwiwe ko Imana igiye kongera kukubaka Kurusha mbere. Impamvu nuko ibona ko wasenyutse. Yewe urenganywa ntuhozwe, Uwiteka arakubwiye ati "Nzakomeza imfatiro, iminara nyubakishe amabuye ya zahabu, uzagukoraniraho azagwa ari wowe azize.

Impamvu yiryo humure: Imana yamenye ibi: Uri imfubyi uri wenyine, ndetse nta muryango ufite, ntacyo wishingikirije, ujya uvuga uti ndi uwande, nta shinge nta rugero, nta butunzi nta murage, humura Imana irahari.

haracyari ibyiringiro, yuko igiti kijya gitemwa, uwagitemye akibwira ko kitazongera kubaho, nyamara kikazashibuka gifite amashami ameze neza kuruta aya mbere.

Nsoreze kuri aka: Rachel umudamu wa Yakobo, mu ipfa rye, ubugingo bwe buri kugenda yita umwana we Benoni, bisobanura umwana w’Umubabaro wange.

Ariko Yakobo agira iyerekwa abona ko uwo mwana azakomera akavamo umuryango ukomeye amwita Benyamini, bisobanura umwana w’ukuboko kwange kw’iburyo.

Nawe rero, nubwo satani yakunywesheje ku gikombe gisharira, ariko Imana yabonye ko uzaba uw’Umumaro ikurindira mu butare bw’Umukara.

Ikimenyetso ni uko uyu munsi tugufata nk’uw’umumaro, igihugu na sosiyete byakugiriye icyizere baguha inshingano ndetse utungishije benshi. Komera ushikame.

Uwiteka abishimire cyane: Twibuke Twiyubaka.

Ev. Obededomu Frodouard

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.