Ku mugoroba wo kuwa 08 Gicurasi 2023 hamuritswe igitabo cyitwa "Ntuzazima" cyanditswe na Me Mukamazimpaka Hilarie, igikorwa cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi cyatangiye ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba.
Me Mukamazimpaka Hilarie uhagarariye Rwanda Bar Association, igitabo yanditse kivuga ku mateka y’umugabo we Aaron Rudahunga wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nyuma y’imyaka 3 bari bamaranye kuko bashakanye mu 1991.
Imurikwa ry’iki gitabo, ryitabiriwe n’abantu banyuranye barimo abayobozi barangajwe imbere na Visi Perezida wa Sena, Hon. Nyirasafari Esperance wari umushyitsi mukuru, n’abandi barimo GAERG - umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakowe Abatutsi.
Iki gitabo gikubiyemo amateka y’urukundo rwa Me Mukamazimpaka n’umugabo we kugeza yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Me Mukamazimpaka Hilarie yagize ati "Ikintu cyanteye kwandika iki gitabo ni urukundo".
Amuritse iki gitabo mu gihe u Rwanda n’Isi bari mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 igahitana inzirakarengane zirenga Miliyoni imwe mu minsi ijana gusa.
Igitabo "Ntuzazima", ni inkunga Me Mukamazimpaka Hilarie atanze muri uru rugamba rwo guhangana n’abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko gihamya ukuri kw’ibyabayeho.
Visi Perezida wa Sena, Hon. Nyirasafari Esperance yitabiriye imurikwa ry’iki gitabo
Me Mukamazimpaka Hilarie yamuritse igitabo yise "NTUZAZIMA"
Me Mukamazimpaka yavuze ko igitabo "NTUZAZIMA" yacyanditse kubera urukundo