× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nyuma y’imvune ya Kimenyi Yves umukunzi we Uwase Muyango Claudine yasabye Imana kumukomeza

Category: Amakuru  »  October 2023 »  Alice Uwiduhaye

Nyuma y'imvune ya Kimenyi Yves umukunzi we Uwase Muyango Claudine yasabye Imana kumukomeza

Nyuma y’imvune ya Kimenyi Yves, umukunzi we Uwase Muyango Claudine yasabye Imana kumukomeza kuko ari umwana w’umuntu.

Umunyezamu Kimenyi Yves usanzwe ufatira ikipe ya AS Kigali, afite imvune ikomeye aho igufwa ry’ukuguru rya ruseke cyangwa umurundi ryacitsemo kabiri ni mu gihe na ’péroné’ yagize ikibazo.

Hari ku munota wa 26 mu mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona (Champion) uherutse kuba aho Musanze FC yabatsinze 1-0.

Uyu Kimenyi yaje guhura na rutahizamu wa Musanze FC, Peter Agbelov ari nabwo yahitaga avunika bikomeye akurwa mu kibuga atumva ajyanwa ku bitaro by’Akarere ka Musanze bamuha ubutabazi bw’ibanze ari nabwo bemezaga ko agomba kubagwa.

Yahise azanwa i Kigali ubu akaba arwariye i Gikondo ku Bitaro by’Inkuru Nziza aho agomba kubagirwa iyi mvune.

Umukunzi we Uwase Muyango Claudine, nyuma y’iyi mvune akaba yagaragaje ko ari mu bihe bikomeye asaba Imana kumukomeza.

Ni ubutumwa yatanze binyuze mu ndirimbo ya Zizou yafatanyije King James yitwa "Nkomeza".

Yabunyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahajya ubutumwa bumara amasaha 24 aho iyi ndirimbo yari iherekejwe n’akamenyetso k’umutima w’umweru, yashyizeho agace gato kagira kati "Nkomeza Mana, nkomeza Mana, nkomeza Mana ndi umwana w’umuntu, nkomeza Mana, nkomeza Mana, nkomeza Mana."

Agize imvune ikomeye mu gihe aba bombi bari bafite ubukwe mu kwezi k’Ukuboza, andi makuru akavuga ko uyu munsi ari bwo bari gusezerana imbere y’amategeko.

Muyango arasaba Imana kumukomeza

Sugira aherutse gusura Kimenyi aramwihanganisha

Muyango wa Kimenyi yatakambiye Imana

Source:lsimbi.rw

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.