× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Papa Francis yabazwe nyuma yo kubabara mu nda bikabije

Category: Health  »  June 2023 »  Sarah Umutoni

Papa Francis yabazwe nyuma yo kubabara mu nda bikabije

Nk’uko tubicyesha itangazo ryasohowe na Vatican, Papa Francis ari mu bitaro nyuma yuko yar amaze amasaha atatu abagwa mu nda kubera indwa ya Hernia. Bivugwa ko yagiye kwa muganga nyuma y’uko amaze igihe aribwa cyane mu nda.

Uyu mugabo uri mu zabukuru w’imyaka 86, akunze guhura n’ibizazane by’ubuzima nk’aho mu 2021 mu kwezi kwa 7 yabazwe n’ubundi akamara iminsi 10 mu bitaro yari arwariyemo.

Gusa ibi byo byabaye bitunguranye kuko kuwa Kabiri yari yagiye mu isuzuma kandi avayo ameze neza, nubwo kuwa Gatatu yaje kuremba akajyanwa kwa muganga, bigahita biba ngombwa ko abarwa.

Iyi nkuru yo kuba yabazwe yabanje kuvugwa n’ibitangazamakuru by’abataliani biza kwemezwa n’umuvugiza wa Vatican, Matteo Bruni.

Itangazo ry’i Vatican rivuga "Papa Francis azamara iminsi mu bitaro kugira ngo abanze agarure agatege, ubundi abone gukomeza inshingano za buri munsi". Itangazo rikomez rivuga ko igikorwa cyo kumubaga cyagenze neza cyane.

Papa Francis yabazwe mu nda

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.