Mu bitaro bitandukanye byo mu Rwanda habonetse abarwayi bake bafite ibimenyetso by’indwara na virusi ya Marburg, ikaba yibasiye cyane abaganga bo mu bitaro, aho amakuru avuga ko abantu batandatu bamaze kwicwa na yo.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatanze itangazo rigira riti: “Mu bitaro bitandukanye byo mu Rwanda habonetse abarwayi bake bafite ibimenyetso by’indwara na virusi ya Marburg.
Mu gihe hakorwa iperereza rigamije kumenya inkomoko y’iyi ndwara, hashyizweho ingamba zo kuyirinda no kuyikumira mu bitaro no mu bigo nderabuzima bitandukanye. Hatangiye igikorwa cyo kumenya abagiye bahura n’abagaragaweho n’iyi virusi, mu gihe abarwayi bakomeje kwitabwaho n’abaganga.
Iyi ndwara ikwirakwiza no gukora ku maraso n’amatembabuzi y’abantu bayirwaye nta bwo ikwirakwira binyuze mu mwuka.
Uwo ari we wese wagaragaza ibimenyetso byayo ari byo kigira umuriro mwinshi, umutwe ukabije, kuruka, kuribwa mu mitsi, cyangwa kuribwa mu nda, yahamagara Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) kuri nimero 114 cyangwa akegera ivuriro rimwegereye.
Minisiteri y’Ubuzima ikomeje gukurikiranira hafi iki kibazo kandi irakomeza kubagezaho amakuru ajyanye n’iyi ndwara. Abaturage barasabwa gukomeza imirimo yabo birinda kandi bakaza ingamba z’isuku.” Basoje bashimira.
Kuri uyu wa Gatandatu, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu 6 bitabye Imana bishwe na virusi ya Marburg, mu gihe abagera kuri 20 ari bo bamaze kuyandura mu Rwanda.
Iki cyorezo kiri mu byorezo byica cyane kurusha ibindi byose, kuko cyo cyica abagera kuri 90% by’abayandura. Ni icyorezo kidasanzwe bamwe bita mubyara wa Ebola kuko na yo itagira umuti kandi ikaba yica vuba. Bifitanye isano ya hafi mu kwica vuba abayandura.
Virusi ya Koronavirusi yatumye ibihugu byinshi harimo n’u Rwanda bishyiraho gahunda ya Guma mu Rugo, yari yoroheje ugereranyije n’iyi uretse ko wenda yo yashoboraga kwandura abantu benshi kuko yanyuraga mu mwuka. Icyakora yo yicaga 1.4% by’abayanduye. Ni bake ugereranyije na Marburg (Mabaga).
Indwara ya Tifoyite yo yica 15% by’abayandura, mu gihe abo Igituntu gifata hapfamo nibura 43%. Iyi virusi ya Mabaga yo rero batazira mubyara wa Ebola, 90% barapfa, ikab ikubye inshuro zitabarika Koronavirusi, inshuro 6 Tifoyide n’nshuro ebyiri Igituntu. Ni indwara mbi cyane ukurikije uko inzobere ziri kuyivugaho.
Ibimenyetso byayo iyo bikomeje kugaragara bamwe mu bayanduye bagiye gupfa hari ubwo batangira kuva amaraso mu maso, n’ahandi hantu hose hasa n’ahari umwenge ku mubiri.
Bivugwa ko abenshi babura amaraso, nyuma y’iminsi iri hagati ya 7 na 9 aba yamaze gupfa cyangwa ari mu marembera kuko nta muti uhari uyivura. Kwa muganga batanga ubuvuzi bw’ibanze bongera umwuka, bahangana n’umuvuduko w’amaraso n’ibindi, ariko nta muti wa nyawo uhari.
Icumi ku ijana ry’abakirwaye barokoka kuko cyica 90%, abo bashobora kumara ukwezi virusi isinziriye muri bo, nyuma y’ukwezi cyangwa kurenga bo bakaba bacyanduza abandi kandi bo nta cyo kibatwaye. Gishobora kwandurira mu mibonano mpuzabitsina no mu mashereka kandi nyiri ukugira virusi we ari muzima.
Umuntu ashobora kucyandura mu minsi ibiri. Kuva wanduye ibimenyetso bigaragara nyuma y’iminsi ibiri. Ikibazo ni uko hari abandi ari na bo bateye ubwoba gishobora kugeraho bakagaragaza ibimenyetso nyuma y’ibyumweru hagati ya 2 na 3, muri iyo minsi bakaba bari bari kucyanduza abandi.
Ni yo mpamvu buri wese aba akwiriye gukurikiza ingamba ziri gufatwa. Uwo muntu ugaragaje ibimenyetso mu byumweru bitatu ashobora kuba yaranduje umuntu ku munsi wa 3 we nyuma y’iminsi ibiri agatangira kubigaragaza nyiri ukumwanduza akiri mutaraga.
Ni icyorezo cyavumbuwe ku isi mu mwaka wa 1967 mu Budage mu Mugi wa Marburg ari na wo cyitiriwe (Marburg cyangwa ugasoma Mabaga). 31 ni bo babanje kucyandura, barindwi muri bo bari abaganga bakoraga muri Laboratwari bahita bapfa.
Bamwe mu bapfuye umwe yari uwo mu muryango w’abitaga ku wari urwaye, ari umurwaza. Bakita Marburg Virus kuko cyaturutse muri Marburg mu Budage, ariko burya gikomoka ku nkende zitwa Green Monkeys zakuwe mu Bugande zikajyanwa mu Budage zigiye gukorwaho isuzuma.
Ni yo mpamvu bamwe bakita icyo mu Bugande abandi icyo mu Budage, kuko nyine inkende zavuyeyo ariko ubwo bakoraga mu maraso yazo no mu matembabuzi zayo kuko bazibagaga aho mu Budage ni bwo banduye iyi ndwara.
Inkende iyo irwaye virusi ihita ipfa, ariko zimwe muri zo zatinze kugaragaza ibimenyetso ngo zipfe vuba nk’izindi zitari zakagurishijwe Abadage, izo ni zo zagurishijwe zigaragaza ibimenyetso ziri mu isuzuma.
Nubwo cyica 90% ariko babara ko cyica hagati ya 23 kugera kuri 90%. Mu mwaka wa 2005 muri Angola cyishe abantu 227. 2021 cyavuzwe muri Guinea.
Uyu munsi mu mwaka wa 2024 mu mpera zawo kigeze mu Rwanda, bamwe mu baganga bapfuye, abandi bararembye. 7 b’abaforomo ni bo bapfiriye mu bitaro bya Fayisali, abandi batandatu bari ku kimenyetso cya mbere.
Bamwe mu Banyarwanda batanze ibitekerezo bavuga ko iki ari igihe cyiza cyo gusenga no kwiyegereza Imana, kuko ngo ibi biri gusohoza ubuhanuzi bwa Yesu bw’uko mu minsi ya nyuma hazabaho ibyorezo by’indwara. – Matayo 24.
Umwe yagize ati: “Nta kindi kiri gutuma Imana ibyemera, ni ukugira ngo abantu bihane, bihane, bihane. Aho gushimira Imana (kumwe abantu bajya gushima Imana mu nsengero) nimwihane Banyarwanda Banyarwandakazi, Barundi Barundikazi, yemwe Banyekongo Banyekongokazi.”
Kwirinda biruta kwivuza! Gukaraba intoki kenshi no kwirinda kwikora mu maso usa nabi ni byo biri imbere cyane mu kwirinda.
Aya mafoto agaragaza uko ahantu abaganga baba birinze mu gihe cyo kwita ku murwayi w’iki cyorezo
twihanganishije aboyahitanye imana ibacyire mubayo kand nabarikuvurwa twizeye kobazacyira kd kwegera uwahuye na maburg dukaraba amazimeza nisabune murakoze.