× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Impamvu 2 zatuma umuntu arota asambana kandi akijijwe

Category: Health  »  December 2022 »  Nelson Mucyo

Impamvu 2 zatuma umuntu arota asambana kandi akijijwe

Sobanukirwa impamvu zatuma urota usambana.

Mu nzira y’agakiza inzozi zikunze kugira imbaraga n’ubusobanuro kandi ubusobanuro bw’inzozi bushobora kugira isano n’imibereho cyangwa bugatanga ubutumwa runaka.

Byashoboka kuba warota usambana nyamara ukijijwe kandi ugendera kure izo ngeso rimwe na rimwe bikaba byakuyobera ndetse ukaba watokesha abadayimoni.

Kurota usambana bifite impamvu 2

1. Imikorere y’umubiri cyangwa inzozi z’imiruho

Inzozi zitari iz’Imana zitari n’iz’abadayimoni ziza kubera imikorere y’umubiri. Hari icyo bita kwiroteraho, urugero ku bantu b’igitsina gabo akenshi umuntu arota ari gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa ibindi bifitanye isano n’iyo mpamvu byitwa inzozi zo kwiroteraho kuko ari igikorwa kigendanye no kurota.

Ni ukuvuga ko mu gihe cyo kurota izo nzozi, umubiri wifata nk’aho uri mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina kugira ngo ushobore gukora akazi kawo, ndetse ugire imikorere. Kuko umubiri uba warategereje ko icyo gikorwa kibaho ugaheba ugahitamo kugihimba ukagikora muri ubwo buryo bwo kurota.

Ni nk’uko iyo umugore ageze mu gihe cy’uburumbuke umubiri we ukora intanga ngore witeguye kwakira intanga y’umugabo ndetse ugakusanya ibyangombwa byose byo kwakira umwana mu nda ye maze yamara gutegereza igaheba hagakurikirwa n’imihango. Ni ko n’umugabo bigenda.

Umubiri w’umugabo nawo ukora intanga ngabo amasohoro n’ibindi, ugategereza igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina ugaheba ugahitamo kwirwanaho ukabikora mu buryo bwo kurota.

Ikimenyetso cyerekana ko izo nzozi ari iz’imikorere y’umubiri ni uko wicura ugasanga wirangirijeho ku mubiri n’aho uryamye. Gusa iryo si ihame, birashoboka ko kwirangirizaho byabaho hatabaye kurota.

Nk’uko umukobwa wese ugeze mu bwangavu cyangwa umugore utaracura utabana n’umugabo ajya mu mihango, ni ko umusore ugeze mu gihe cy’ubugimbi cyangwa umugabo utabana n’umugore yiroteraho.

Iyo rero ni imiruho yo kutagira umugore bakazita inzozi z’imiruho. Umubwiriza 5:2 haravuga ngo "Inzozi zizanwa n’imiruho myinshi, kandi ijwi ry’umupfapfa rimenyekanira ku magambo menshi."

Urundi rugero rw’inzozi z’imiruho ni nk’igihe uryamye hafi ya Radiyo maze agatotsi kakagutwa wajya gushiduka ugashiduka uvuza induru ukoresha rimwe na rimwe amagambo wumvise muri Radiyo. Akenshi ibintu byiriwe biha ubwonko amakuru, bigera aho bikabunaniza, ni nabyo bikunze kuza ’turota’.

2. Kwivanga cyangwa kwifatanya n’abanyamahanga (abapagani)

Iyo inzozi zitari iz’umuruho, kurota usambana bisobanura kwivanga cyangwa kwifatanya n’abanyamahanga (abapagani).

Nurota usambana ukagenzura ugasanga atari inzozi z’umuruho, uzamenye ko ari ubutumwa Imana ikuvugaho cyangwa iguhaye.

Hari ubwo Imana izaba ikugaya cyangwa ikuburira ko wivanze n’abapagani cyangwa ugendana n’abadakijijwe. Icyo gihe uziherere wihane. Uzaba wibutswa ko ukwiriye kwitandukanya n’abadajijwe.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.