Benedigito XVI wabaye Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika akaza kwegura, yitabye Imana ku myaka 95 azize uburwayi.
Benedigito XVI yitabye Imana kuri uyu wa 31 Ukuboza 2022 mu ma saa tatu n’igice za mu gitondo, aguye i Vatikan. Mbere y’uko yitaba Imana, Papa Francis yari aherutse gusaba abayoboke ba Kiliziya Gatolika gusengera Benedigito mu isengesho ryihariye kuko yari "arembye cyane".
Joseph Aloisius Ratzinger (Benedigito XVI) yavukiye mu Budage mu 1927. Se yari umupolisi. Mu 1951 ni bwo yabaye Umupadiri, mu 1977 aba Karidinal, nyuma yaho agirwa Umujyanama wa Papa Johana Pawulo wa II nk’uko tubicyesha CNN.
Mu 2005 ni bwo yabaye Papa asimbuye Papa Yohana Pawulo wa II wari umaze kwitaba Imana. Tariki 28.02.2013 ni bwo yeguye ku mwanya wa Papa asimburwa na Papa Francis I.
Papa Benedigito XVI yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Ukuboza, akaba azasezerwaho tariki 02.01.2023 mbere y’uko ashyingurwa mu cyubahiro muri Bazilika ya Mutagatifu Petero i Vatican.
Papa Benedigito XVi yitabye Imana