× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Dore uko byari byifashe ku munsi wa Penekositi hamwe na hamwe muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda

Category: Ministry  »  1 month ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Dore uko byari byifashe ku munsi wa Penekositi hamwe na hamwe muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda

Kiliziya Gatolika yizihije Umunsi Mukuru wa Penekositi mu byishimo byinshi, hamwe na hamwe babikora mu buryo butandukanye.

Kuri uyu wa 19 Gicurasi 2024, amadini n’amatorero hafi ya yose ya Gikristo yizihiza Umunsi Mukuru wa Penekositi nk’uko bivugwa mu idini ya Gatolika, nanone uzwi nk’Umunsi Mukuru wa Pentekote mu matorero azwi ku izina rya Protestants (afite inkomoko kuri Kiliziya Gatolika). Kiliziya Gatolika mu Rwanda na yo yizihije uyu munsi, hamwe na hamwe bagira ibihe byiza tugiye kugarukaho.

Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda yatangiye umunsi yifuriza Abakristu Gatolika bose kugira umunsi mwiza wa Penekositi. Mu butumwa yanyujije kuri X yagize ati: “Kristo Yezu akuzwe, tukwifurije Penekositi nziza.”

Yakomeje igira iti: “Roho w’Imana aduhe kuba ikimenyetso cy’ikuzo ry’Imana, adutsindire ingeso mbi zose, aduhe kubaho turangwa n’imigenzo myiza kandi adukomeze mu butungane no ku Kuri kw’Imana.”

Nk’uko yabitangaje, hamwe na hamwe bagiye bagira ibihe byiza kuri uyu Munsi wa Penekositi uba nyuma y’iminsi 50 Pasika ibaye. Kuri uyu wa 19, Musenyeri Edouard Sinayobye yakoranye umwiherero n’abasore n’inkumi 898, baturutse mu maparuwasi yose ya Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, bagizwe n’abitegura guhabwa Isakarementu ry’Ugushyingirwa muri uyu mwaka wa 2024.

Uyu mwiherero utegurwa na Komisiyo ishinzwe ikenurabushyo ry’umuryango muri Diyosezi, ukabera ku Gasozi k’Ibanga ry’Amahoro, hagamijwe gukangurira abiteguye gushyingirwa kumenya ibyabafasha kubaka ingo zihamye, no gufasha abitegura gushyingirwa gusohokana no guhura n’abo basangiye umuhamagaro.

Si ibyo gusa byakozwe muri Kiliziya Gatolika, no muri Kabgayi habaye ukwizihiza Umunsi Mukuru wa Penekositi. Korari Pueri Cantores Kabgayi yataramiye Abakristu ba Kabgayi mu rwego rwo gusoza igihe cya Pasika no guhimbaza Penekositi neza, mu gitaramo bise Christus Vincit Music Concert edition ya 2.

Christus Vincit bisobanurwa ngo Kristo yaratsinze. Iyi Korari Pueri Cantores Kabgayi igizwe n’abaririmbyi bakiri bato.

Penekositi wari umunsi mukuru w’Abayisiraheli (Abayuda), bakaba barizihizaga isarura ry’ibinyampeke, akenshi bikaba mu kwezi kwa Gicurasi uhuje amezi ya kera n’ay’ubu. Penekositi bifitanye isano n’iminsi 50, bamwe bakaba bahitamo gusobanura iri jambo Penekositi nk’iminsi 50 ibarwa kuva igihe Pasika yabereye.

Nyuma y’iminsi 50 Pasika ibaye, ni bwo Abayuda basabwaga kwizihiza uyu munsi, ibyo bikaba biboneka mu Balewi 23: 15-16.

Musenyeri Edouard Sinayobye yakoranye umwiherero n’abasore n’inkumi 898, baturutse mu maparuwasi yose ya Diyosezi Gatolika ya Cyangugu bitegura gushyingiranwa

Korari Pueri Cantores Kabgayi yataramiye Abakristu ba Kabgayi

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.