× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

AJEMEL igiye kwinjiza abantu mu bihe byiza yise "lshingiro ryo Gushima Live Concert"

Category: Ministry  »  14 February »  Alice Uwiduhaye

AJEMEL igiye kwinjiza abantu mu bihe byiza yise "lshingiro ryo Gushima Live Concert"

AJEMEL, ihuriro ry’abanyeshuri b’aba Methodiste bakorera umurimo w’Imana muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, ryateguye igiterane bise "lshingiro ryo gushima Live Concert".

Umuryango wa AJEMEL (Association de la Jeunesse Estudiantine Methodist Libre) ukorera muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye wateguye igiterane kizamara iminsi itatu guhera ku wa Gatanu kuri 16 kugeza tariki 18/02/2024.

Ni igiterane gifite intego igira iti: "Nibutse iminsi ya kera, nibwira ibyo wakoze byose, ntekereza umurimo w’intoki zawe (Zaburi 143:5)". Kizabera mu nzu mberabyombi ya Kaminuza abenshi bakunze kwita "Auditorium".

AJEMEL yavuze ko "lmpamvu twakise ishingiro ryo gushima ni uko iki giterane ari gisoza umwaka tunasezera abamaze igihe kirekire dukorana umurimo turigushima lmana ko yabanye natwe twese".

Mu kiganiro na Paradise, Umuyobozi Mukuru wa AJEMEL mu ishami rya Huye, Nkusi Irafasha Fabrice, yatangaje ko "Ku wa 5 tuzaba turi kumwe na Rangurura Choir, Korali La Bonne Nouvelle, Shalom Worship team n’umwigisha Evangelist Barakagira.

Umunsi wo kuwa 6 tuzaba turi kumwe na Korali Kubwubuntu, Voice of hope worship team, ndetse na Penuel choir. Umwigisha ni Famille Sangwa Serge et Vicky Annabelle. Umunsi wo ku cyumweru wo guhumuza igiterane cyacu tuzaba turi kumwe na Korali Boaz n’umuvugabutumwa Pastor Muyoboke".

Uyu muryango wa AJEMEL wari uherutse gukora igiterane ngarukamwaka cyateguwe n’ihuriro ry’abanyeshuri b’aba Methodiste bagamije gushima lmana bibuka imirimo lmana yabakoreye.Kuri 02,03 Ukuboza 2023. Cyari gifite intego igira iti:"Nzajya nogeza ibyo Uwiteka yangiriye neza n’ishimwe rye (Yesaya 63:7)".

AJEMEL bateguye igiterane gikomeye

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.