Zafar Bhatti, umupasiteri w’imyaka 62 washinze Jesus World Mission Church muri Pakistani, yapfuye azize indwara y’umutima nyuma y’iminsi itatu gusa arekuwe, hakaba nyuma y’imyaka 13 yari amaze afunzwe kubera ibirego by’ibinyoma byo gusuzugura idini ya Islamu.
Yatawe muri yombi mu 2012 nyuma yo gushinjwa kohereza ubutumwa bugufi busuzugura umubyeyi w’umuhanuzi Muhammad, ariko yakomeje kwemeza ko ari umwere. Yakorewe iyicarubozo mu gihe yari afunzwe, kandi ubuzima bwe bwahungabanyijwe n’indwara y’umutima na diyabete.
Mu 2017 yakatiwe gufungwa ubuzima bwe bwose, hanyuma mu 2022 urukiko rwongera kumuhanisha urupfu, ariko ntibyashyirwa mu bikorwa. Urubanza rwe rwakomeje gusubikwa inshuro nyinshi kugeza ubwo urukiko rwisumbuye rwamuhanaguragaho icyaha mu kwezi k’Ukwakira 2025.
Yarekuwe afite intege nke, ariko yishimiye kongera guhura n’umugore we Nawab Bibi. Nyuma y’iminsi itatu gusa, yaje gufatwa n’indwara y’umutima arapfa.
Amashyirahamwe y’uburenganzira bwa muntu nka Christian Solidarity Worldwide yasabye ko umugore we ahabwa indishyi ndetse ko amategeko ya blasphemy muri Pakistani akurwaho, kuko akomeje gukoreshwa mu kurenganya abanyamadini batari Abayisilamu.