× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Pakistani: Insengero zigera ku 8 zatwitswe benshi bahunga ingo zabo mu myigaragambyo yibasiye abakristu

Category: Ministry  »  August 2023 »  KEFA Jacques

Pakistani: Insengero zigera ku 8 zatwitswe benshi bahunga ingo zabo mu myigaragambyo yibasiye abakristu

Imyigaragambyo yabaye kuri uyu wa 17 Kanama, ibera mu gihugu cya Pakistani mu ntara ya Punjab, yatumy benshi bava mu byabo, insengero zigera ku 8 ziratwikwa.

Ni imyigaragambyo yakozwe n’agatsiko k’aba islam bari barakaye cyane, bashinja abakristu gutuka Islam no kuyivuga kandi bitemewe muri iki gihugu kuko bihanirwa n’amategeko na cyane ko iki gihugu gisanzwe gituwemo n’aba islam benshi cyane.

Abakiristu muri Pakistani bagize 1.27% naho aba Islam bo bagize 96.47% by’abaturage bose hamwe bagize igihugu cya Pakistan. Abagabo babiri ubu bugize bwa nabi bwashingiyeho ni Rocky Masih na Raja Masih.

Aba bagabo bashinshwaga gutuka Islam ndetse no gusebya Intumwa y’Imana Mohammed, kandi ibi ngo ubusanzwe binahanirwa n’amategeko y’iki gihugu cya Pakistani. Abo bagabo basabiwe gukatirwa igihano cy’urupfu byihuse.

Mu makuru amaze kujya hanze mu bitangaza makuru bitandukanye nka Associated Press avuga ko ingo zigera kuri 500 zahunzwe na ba nyirazo bakiza amagara, naho insengero zigera ku munani z’abakiristu zikaba zimaze gutwikwa.

Uruzwi cyane muri zo ni The Salvation Army Church, rukaba ari rumwe mu zimaze igihe mu gace ka Punjab. Bikaba bivugwa ko abakoze ibyo bashyigikwe n’ishyaka riri ku butegetsi muri Pakistan ari ryo Tehreek-e-Labbaik hamwe n’itsinda ry’aba islam ryitwa Khatam-e-Nabuwat, nubwo leta yohereje abashinzwe umutekano mu rwego rwo gutsura amahoro.

Umwe mu bapasiteri witwa Bishop Azar Marshall ukorera mu ntara ya Punjab, yahamagariye ubutabera abakristu bahaturiye, ati; "Mbuze amagambo nakoresha mvuga kuri ibi, abaturage n’abakozi b’Imana bari mu kababaro gakomeye kubera ibiri kubera mu karere ka Faisalabad muri Pakistan.

Insengero ziri gutwikwa. Bibiliya ziri kwangizwa, abakristu bari gutotezwa bashinjwa ibinyoma ngo bahohoteye igitabo cyera cya Korowani. Turasaba ubutabera bw’amategeko, mudufashe mutabare ubuzima bwacu niba bufite agaciro nk’uko turi mu gihugu gifite ubwigenge."

Minisitiri ufite amakuru mu nshingano ze Amiri Miri yatangaje ko abagera ku 100 bamaze gutabwa muri yombi mu bakekwaho kugira uruhare muri iyi myigaragambyo.

Kuva hatorwa iri tegeko rihana usuzugura cyangwa uvuga nabi Islam, abagera ku 2,000 bamaze kubihanirwa naho 88 bamaze gukatirwa igihano cy’urupfu biturutse ku birego nk’ibi.

Abakristo bo muri Pakistani bari mu kaga gakomeye

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.