Umushumba Mukuru w’Itorero yashinze rya Zion Temple Celebration Centre ku isi, Apotre Dr. Paul Gitwaza, yigishije ko nubwo hari umuriro utazima uzagera ku batumvira, hari undi abantu babamo bakiri mu mubiri, ni ukuvuga urushako rubi cyangwa inshuti mbi.
Dr. Paul Gitwaza yigishije ko inshuti mbi, umugabo mubi cyangwa umugore mubi ari byo byago umuntu yagira akiri muri iyi si, ndetse arenzaho abigereranya na Gehinomu cyangwa umuriro utazima uvugwa mu Ijambo ry’Imana.
Yagize ati: “Icyago gikomeye, ibyago bikomeye, ni ukubana n’umuntu Imana itakugeneye. Ni wo muriro. Mujya muvuga ngo abantu bazajya mu muriro, ni wo wa mbere ku isi mbere yuko abantu bajya mu muriro.”
Nk’uko yabyigishije, umufasha mubi cyangwa inshuti mbi ni iyo mubana itarakugenewe, na we utarayigenewe, bitewe nuko imihamagaro yanyu iba ibusanye. Yabivuzeho agira ati: “Kubana n’umugore utari uwawe cyangwa umugabo utari uwawe, utagenewe, cyangwa se ukaba mu bantu Imana itaguhamagariyemo, ni yo Gehinomu, ni wo muriro utazima.”
Impamvu y’ibi byose, ni uko uwo muntu aba azakomeza kukubabaza ibihe byose uzaba ukiriho, dore ko n’Imana itamwica ngo ni uko ari mubi. “Kuko umuntu ni imana ntoya, n’Imana ntipfa kumwica gutyo, kuko ni akamana gato.”
Inama atanga ku bantu bose si iyo gusenga basaba amafaranga cyangwa ubutunzi, ahubwo bakwiriye gusenga basaba kubona bagaragiwe n’abantu ba nyabo, bagasaba abafasha babagenewe, inshuti z’abagenewe n’abandi bashobora kubana mu bundi buzima burimo ubw’akazi, ishuri, abo muturanye n’abandi wakwita society, kuko iyo ufite abameze batyo, uba uri mu ijuru cyangwa paradiso.
“Igihe cyose nujya gukora ikintu, umwanya munini ntuzasabe amafaranga n’ifeza, uzasabe abo muzakora, kuko iyo wabonye umufasha mwiza uba uri muri paradizo. Inshuti nziza ikurutira umuvandimwe.”