Ku wa 16 Kamena 2025, itsinda rya Gospel rigizwe n’abashakanye, PaPi Clever & Dorcas, ryanditse amateka mashya mu muziki nyarwanda ubwo channel yabo ya YouTube yageraga kuri miliyoni imwe y’ababakurikira (subscribers).
Iyi ntambwe y’igitangaza ibashyira mu mwanya w’icyubahiro mu bahanzi bake bo mu Rwanda bageze kuri uru rwego, dore ko ari aba kane mu Gihugu, ndetse bakaba aba mbere mu matsinda y’abashakanye, mu gihe byose babikorera mu murongo wo kuramya no guhimbaza Imana.
Urugendo rwa PaPi Clever & Dorcas mu buhanzi bw’indirimbo zihimbaza Imana rutangirira mu rugo, aho bahisemo gukoresha impano yabo nk’umugabo n’umugore mu gushimisha imitima ya benshi no kuyikumbuza ubwami bw’Imana binyuze mu ndirimbo. Channel yabo ya YouTube bayifunguye ku wa 19 Kamena 2017, bayihindura umurongo ukomeye wo kugeza ubutumwa bwa Bibiliya ku isi yose.
Mu gihe cy’imyaka 8 gusa, indirimbo zabo zarakunzwe bikomeye, by’umwihariko ibihangano bakoze bafatanyije na Merci Pianist byo mu Giswayile.
Muri zo: Ameniweka Huru Kweli imaze kurebwa inshuro zisaga 49.5 miliyoni mu gihe kitarenze imyaka ibiri,
• Mwokozi Wetu na yo bakoranye na Merci, ifite 10 miliyoni,
• Ni Heri Kuona Ndugu imaze kurebwa inshuro 8.1 miliyoni,
• Hakiyongeraho izindi nyinshi zarengeje miliyoni imwe z’abazirebye.
Gusa icyo aba bahanzi bagaragaza kurusha byose ni uko ibyo bagezeho babishingira ku Imana. Mu butumwa bashyize hanze nyuma yo kugera kuri 1M subscribers, bashimiye abafana babo bagira bati: “Ku bafana bacu bose, Imana ibahe umugisha!”
Kugeza ubu, mu Rwanda, abahanzi bageze kuri miliyoni imwe ya subscribers kuri YouTube ni Israel Mbonyi, Meddy, Ambassadors of Christ Choir, hakaba hiyingereyeho PaPi Clever & Dorcas. Bitandukanye n’abandi, kuko aba bombi ari abashakanye kandi bakorera hamwe nk’itsinda, ari na bo ba mbere babigezeho muri ubwo buryo.
Uko imyaka igenda ishira, PaPi Clever & Dorcas bagenda barushaho kwiyubaka mu ivugabutumwa rikoresha umuziki. Kuba bujuje miliyoni imwe ya subscribers kuri YouTube ni ikimenyetso cy’uko ubutumwa bwabo bukora ku mitima ya benshi, imbere mu Gihugu no hanze yacyo.
Bafashije benshi gusubizwamo imbaraga, kwihana no kwegera Imana. Mu gihe ubuhanzi bwa Gospel mu Rwanda bukomeje kwaguka, urugero rwabo ni isomo rikomeye ku rubyiruko no ku miryango yifuza gukorera Imana mu bumwe.
Ubu baritegura gutera indi ntambwe, basigasira icyizere n’urukundo rw’ababakurikira mu Rwanda no mu mahanga, binyuze mu kubaha ibihangano byiza mu ndimi zitandukanye.
Barashimira buri wese wakoze Subscribe kuri channel yabo