Mu mbwirwa ruhame ye iheruka, umukuru w’ Igihugu yanenze bamwe mu bayobozi b’amadini bakunda kwishongora no guhora mu magambo adafite impinduka ndetse n’ibikorwa bifitiye abayoboke bayo akamaro.
Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame, yongeye kandi guhanura abahanuzi ba hato na hato bakunda kumugeraho cyangwa bakamwohereza ubutumwa (Message) bavuga ko Imana yabamutumyeho.
Ni ibintu yanenze ababwira ko Imana itakagombye kwirirwa ibamutumaho ko ahubwo yamwibwirira kuko niba Imana yarabakoresheje bakamujya inyuma bakamutora ahubwo nawe ari umukozi w’Imana kuko ayoboye ubwoko bw’Imana (Abanyarwanda).
Perezida Kagame yatanze izi mpanuro mu nama ya Biro Politiki ya RPF-Inkotanyi, yabaye mu mpera z’Ukwakira 2022. Ni Inama yari yatumiwemo abayobozi ba RPF - Inkotanyi, abo mu yandi mashyaka ndetse n’abakuriye amadini atandatukanye akorera mu Rwanda.
Perezida Kagame ati “Twese turi abantu b’Imana itarenganya, idasumbanya, nta kuntu wowe yakugira nkayo jyewe ikansiga. Hari abantu, bimaze kuba kenshi, bakaza bakambwira ngo bamfitiye ubutumwa, na vuba aha baraje ntabwo ari kera, bakambwira ko Imana yabatumye, mbatega amatwi ariko nubwo mbatega amatwi ntabwo mbemera.
Si mbibabwira, ariko ndavuga ngo urabeshya, uri umunyakinyoma. Impamvu ni imwe, uje ukanyigisha imico myiza, ndetse ukampa ibitekerezo byiza, ndetse ukaba wanyereka aho nkosheje, ukambwira uburyo bwiza ubwo ari bwo, ibyo nabyakira neza, ndetse tukabijyaho impaka, nkaza kugera koko aho numva ko uri mu kuri, nkaza kugeraho nkanahindura koko ibyo nakoraga, ariko uje ukambwira ngo watumwe n’Imana..;
Mu bo Imana yatuma mu by’ukuri ni jye yabanza guheraho, kuko mujya kuntorera kuba Umuyobozi wa RPF, Imana yarabakoresheje murantora, none se niba ari uko bimeze, kuki ari mwe yatuma aho kugira ngo intume, cyangwa ntimbwire?”.
Nyuma y’izi mpanuro z’Umukuru w’Igihugu, nibajije cyane ku Isomo abayobozi b’amadini, abahunuzi bakabaye bavana muri iyi mbwirwa ruhame ya Perezida Kagame yuje amagambo akomeye kandi y’ubwenge. Nk’umwanditsi wa Paradise.rw, hari isomo mbona abahanuzi n’abanyamadini bakwiye gukura muri iyi mbwirwaruhame.
ABAYOBOZI B’AMADINI
1. Ubuyobozi bwose bushyirwaho kandi bugatangwa n’Imana
Abayobozi b’amadini bakwiriye kuzikana ko Imana ari yo yabashyize mu nshingano zo kuyobora no guharanira ibyiza ko byagera ku bayoboke bayo kimwe nk’uko yashize mu Nshingano umukuru w’Igihugu zo kuyobora abanyarwanda akabageza ku byiza.
Dushingiye ku ngingo zifatika, umukuru w’Igihugu yatanze, abayobozi b’amadini bakabaye kuzikana ko aya magambo ari mu gitabo cyera ahubwo bakayashimangira cyane. Isomo rikomeye riri aha ni uko bigayitse kubona inshingano z’ubushumba bagombera kuzibutswa n’umukuru w’Igihugu.
2. Abakuru b’amadini bakabaye bafata iya mbere mu kwigisha abahanuzi
Abanyamadini bakwiye kwigisha abahanuzi uburyo bwo gusuzuma ubuhanuzi ndetse no kumenya uburyo bwo kubutanga ndetse n’uwo bugenewe. Ikintu gikomeye cyo kuzikana ni uko mu bahanuzi habagamo n’abahanuzi bato. Kandi ko umuhanuzi muto yubaha umukuru.