Nta washidikanya ko Murindahabi Irene uzwi nka M. Irene yagize uruhare rukomeye mu kuzamura Vestine na Dorcas mu muziki wa Gospel, ariko hari ibyo yibagiwe mu mboni za Paradise.
Mu myaka itanu bakoranye, Irene yafashije Vestine na Dorcas kuba bamwe mu bahanzi bakomeye muri Gospel nyarwanda, indirimbo zabo zirebwa n’imbaga ndetse zibarirwa muri za miliyoni z’abazumva. Mu nk’uko yacu iheruka twaramushimiye cyane.
Ariko nk’uko buri mushinga ugira ibyo wagezeho n’ibyo utageraho, hari ibintu by’ingenzi M. Irene yari akwiriye kuba yarateguriye aba bahanzikazi mbere yo gutandukana nabo.
Birashoboka ko yari kuzabibagezaho na cyane ko amakuru Paradise ifite ari uko Vestine na Dorcas ari bo bafashe umwanzuro wo gutandukana nawe, bakabikora bamutunguye cyane, mu gihe bagombaga kumuteguza mbere y’ukwezi nk’uko amasezerabo yabo avuga.
1. Kububakira no kubakoreshereza neza Channel yabo bwite
Kimwe mu bibazo bikomeje kuvugwa cyane ni ukuba Vestine na Dorcas bafite channel yabo bwite ya YouTube yitwa Vestine and Dorcas, ariko imyaka myinshi ikaba yari ishize nta ndirimbo nshya bayisohoreyeho.
Indirimbo nka "Nahawe Ijambo" na "Papa" ni zo gusa zikigaragara kuri iyo channel, mu gihe ibikorwa byose bikomeye byanyuze kuri MIE Empire na MIE Music.
Abasesenguzi bavuga ko iyo channel yari ikwiriye kuba yarakuwe ku rwego rwo kuba ububiko bw’indirimbo ebyiri gusa, ikaba yarubatswe nk’umutungo urambye w’aba bahanzikazi ku giti cyabo.
Uyu munsi, nyuma yo gutandukana, ni yo channel bagiye gusubiraho bakubakiraho ibikorwa byabo. Bisa n’aho M. Irene yirebyeho cyane na cyane ko bivugwa ko ari we ufite uburenganzira ku ndirimbo zabo, ko mu gihe bazishaka bakwishyura 5M Frw kuri buri imwe.
2. Kubashakira Collaboration zikomeye zo ku rwego mpuzamahanga
Nubwo Vestine na Dorcas bakoze indirimbo nyinshi zakunzwe cyane, ntibigeze bakorana n’abahanzi benshi bakomeye bo mu Rwanda cyangwa hanze yarwo.
Mu myaka itanu yose bakoranye na M. Irene, nta collaboration ikomeye yabahuje n’amazina azwi muri Afurika nka Sinach, Christina Shusho, Mercy Chinwo, Aline Gahongayire, Bella Kombo, Joel Lwaga, Mercy Chinwo, Ada Ehi cyangwa Israel Mbonyi.
Abakurikiranira hafi Gospel mu Rwanda bavuga ko gukorana n’abo bahanzi byari gutuma izina ryabo rirenga imbibi z’u Rwanda kurushaho.
Kandi byari gushoboka rwose, bigafasha aba bakobwa kogera ku rwego mpuzamahanga ku buryo twari no kubabona bahatanira ibihembo bikomeye ku Isi nka GMA Dove Awards, Stella Awards cyangwa na Grammy Awards.
Nta n’ibihembo byo mu Karere twababonyemo babihatanira nka Shining Stars Africa Awards, Africa Golden Awards n’ibindi. Si ukubihatanira gusa, ahubwo bari bafite n’ubushobozi bwo kubyegukana ariko ntibyakozwe. Ni igihombo ku muziki wa Gospel mu Rwanda.
3. Kubinjiza ku rubyiniro mpuzamahanga ruhoraho
Ni byo koko bageze muri Canada, mu Burundi ndetse banitabira ibitaramo bitandukanye. Ariko iyo urebye urugendo rw’abahanzi mpuzamahanga, usanga benshi bazamurwa no guhora bagaragara mu birori bikomeye bya Gospel byo muri Afurika no hanze yayo.
Hari abavuga ko Vestine na Dorcas bari bakwiriye kuba barageze ku rwego rwo gutaramira mu birori bikomeye nka Trace Gospel Events cyangwa ibindi bitaramo bikomeye bihuriza hamwe abahanzi baturutse mu bihugu byinshi.
4. Kubategurira kuririmba Live ku rwego rwo hejuru
Ikindi bamwe bakunze kuvuga ni uko imbaraga nyinshi zashyizwe mu gukora amashusho meza n’indirimbo zinoze, ariko ubuhanga bwo kuririmba Live na bwo bikavugwa ko bwagombaga kongererwa imbaraga.
Mu bitaramo bimwe na bimwe, abakunzi babo bagiye bagaragaza ko bari bakeneye imyitozo myinshi mu kuririmba badafashijwe na backing tracks.
Abahanzi benshi bamara igihe kinini bakorana n’abajyanama babo batozwa uburyo bwo kugenzura ijwi, kuganiriza abafana no kuyobora igitaramo kinini. Hari abumva ko na Vestine na Dorcas byari bikwiriye ko babyongeremo imbaraga.
5. Kubafasha kugumana umwimerere wo mu itorero rya ADEPR bakuriyemo
Vestine na Dorcas bamenyekanye bakiri abakobwa bato basengeraga mu itorero rya ADEPR ndetse bari n’abaririmbyi muri Korali ikunzwe i Musanze yitwa Goshen Choir.
Uko imyaka yagiye ishira, ubuzima bwabo bw’ubuhanzi bwagiye buhinduka, imyambarire irahinduka, imisatsi irahinduka ndetse hari n’abakunzi babo bamwe bagaragaje ko babona batakigaragaza wa mwimerere babamenyeyeho bwa mbere.
Kuba bahindura ibyo byose tuvuze nta kibazo kirimo igihe baba bahinduye itorero kuko nabyo ni uburenganzira bwabo bwo gusengera aho bashaka, ariko ikibazo kirimo cyanateje urujijo abakunzi babo ni uko nta Torero rishya bimukiyemo ngo banaritangaze ahubwo bakomeje gusengera muri ADEPR ariko batisanisha n’imiyemerere yayo.
Nubwo impinduka mu buzima bw’umuhanzi ari ibintu bisanzwe, hari abatekereza ko umujyanama mwiza aba afite inshingano zo gufasha umuhanzi gukura ariko adatakaje ishusho n’indangagaciro byatumye abakunzi bamwemera bwa mbere.
Nta gushidikanya ko M. Irene yagize uruhare rukomeye mu kubaka izina rya Vestine na Dorcas. Indirimbo zabo zose zarebwe inshuro zirenga miliyoni 180 ku mbuga zitandukanye, bava ku kuba abakobwa baririmba mu rusengero bagera ku rwego rwo kuba ibyamamare muri Gospel nyarwanda. Bafite n’indirimbo imwe yarebwe na Miliyoni 41.
Ariko kandi, nk’uko bamwe mu basesenguzi babibona, hari ibintu byari bikwiriye kuba byarateguwe mbere y’uko ubufatanye bw’imyaka itanu busozwa, cyane cyane kubaka ibikorwa byigenga by’aba bahanzi, kubafungurira amarembo mpuzamahanga no kubategurira ejo hazaza hadashingiye ku muyobozi umwe.
Icyakora, ubu urugendo rushya ruratangiye. Icyo benshi bategereje kureba ni uko Vestine na Dorcas bazakoresha amababa yabo bwite bavuga ko bamaze gukuza, ndetse niba bazabasha kugera kure kurushaho cyangwa niba bazahura n’imbogamizi nshya mu rugendo rwabo rwo kwigenga.
Aba bahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas bongeye gutandukana na Murindahabi Irene uzwi nka M. Irene, wari umaze imyaka itanu abayobora binyuze muri MIE Entertainment. Iri tandukana ryatangajwe ku mugaragaro ku wa 13 Kamena 2026.
Vestine na Dorcas bateguje kuguruka bakoresheje amababa yabo atari aya MIE
M. Irene yafashije cyane Vestine na Dorcas ariko hari ibyo yibagiwe
Umuvandimwe Irene ararengana pe ahubwo industrie n’abakunzi b’umuziki bagombye kuba bose bamuha ururabo rw’ishimwe.
1. Kubazamurira Chanel
Ntiwari umuzigo we kuko mbere yo gukorana bagiranye amasezerano sintekereza byari muri iyo kontaro rero aba bakobwa w’inshuti zabo y compris sa famille nibo bagombaga gufatira ku izina Irene yabahaye noneho bakazamura Chanel yabo cyane cyane ko Irene yayinasanganye.
Ariko ntekereza ko muri iri cuka ryabo ari igihe cyiza cyo kuzamura chanel yabo.
5.Kubafasha kugumana umwimerere wa ADEPR
Harya aba bana ko Irene yari umufasha mu kuzamura impano zabo yaje no gusimbura ababyeyi be.
Buriya wasanga n’indero nziza bari barahawe n’ababyeyi barayitaye kubera kugundira ubwamamare bahawe na Irene
Ahubwo umuntu yakwibaza ngo ababyeyi babo uko babonaga abana bahindura uwo mwimerere babikoragaho oki?
Abantu baririmbanaga na bariya bana ndetse n’iryo Torero rya ADEPR bo bakoze iki mu gukurikirana imizamukire yabo?
Bro?
4. Kubategurira kuririmba live ku rwego rwo hejuru mais comment ?Erega uyu mutype mwibuke ko ibi yabikoraga nka business ibi mumusaba rero wasanga byaramusabaga ibishoro yari gushora ariko ntabone inyungu zijyanye n’imbaraga kuko muri business ibintu byose ni imibare.
2 Ngo ntiyabashakiye Collabo zikomeye ku rwego mpuzamahanga? Bro Même la plus belle fille ne donne que ce qu’elle a.
Urwego yabagejejeho nirwo yarashoboye kuko ntibyari kumwemerera ngo nawe yishime aho adashyikira.
Erega iyo aza kuba abishoboye yari kubikora kuko nabyo yari kubyungukiramo.
Ntekereza ko icyo yari ashoboye cyose yagikoze ne soyons pas naïfs.
3.Urubyiniro mpuzamahanga ruhoraho? Que dites vous bro?
Aba bana bahuye na Irene bagira passeport
Aba bana bahuye na Irene uretse i Gisoro yenda habegereye hari ubundi butaka bw’amahanga bazi?
Si Irene wabajyanye kwa Varisto Ndayishimiye?
Si Irene wabahuje n’indege yogoga ikirere kugeza bisanze mu bitaramo muri Canada ?
Si Irene wabahuje n’umugabo w’umunyamahan ga umuryango ugashyingira ibwotamasimbi?
Si Irene watumye aba bana batigisa izi mbuga na n’ubu akaba ariyo mpamvu twese turi kubavugaho
Plateforme ibyimbye y’imbuga za Irene mwagiraga ngo ibageze Ku ruhe rwego mpuzamahanga rurenze uru? Cyeretse niba mwarashakaga ko abageza mu ijuru kandi ibyo ntiyari abishoboye.