× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ndashima urwego Gospel igezeho mu Rwanda ariko byaba byiza abahanzi bihurije mu matsinda (Labels) - Nzaramba Godfrey

Category: Opinion  »  March 2023 »  Nzaramba Godfrey

Ndashima urwego Gospel igezeho mu Rwanda ariko byaba byiza abahanzi bihurije mu matsinda (Labels) - Nzaramba Godfrey

"Ndashima Gospel Music urwego igezeho mu Rwanda, ariko byanarushaho kuba byiza habayeho kwihuza kw’abahanzi ba Gospel mu matsinda (Label groups) bagasenyera umugozi umwe".

Njyewe NZARAMBA Godfrey, umuhanzi mu muziki wa Gospel, ntewe ishema cyane kandi mfite umunezero mwinshi wo kubona Gospel music yacu mu Rwanda irimo gutera imbere, kuko ingero zirahari, bamwe babigize umwuga birabatunze, ni akazi nk’akandi, bitandukanye cyane no mu myaka icumi ishize.

Bahanzi bagenzi banjye bakozi b’Imana, ndifuza ko mwatekereza ku ishingwa rya Label groups, ndizera ko bitatuvana mu Mwuka, tugahuza Imbaraga ukoze concert [igitaramo] cyangwa Album Launch [kumurika album], bagenzi be bakamushyigikira nta nyungu bamutezemo kuko nawe uba uzabikorera mugenzi wawe muhuriye mu itsinda.

Mu myaka ishize twagiye dutakaza abahanzi beza bazi kuririmbira Imana, bakigira muri Secular music ngo muri Gospel ntakigenda, nabyo bikanga bamwe bikanabaviramo kureka agakiza (kugwa) cyangwa kureka gusenga.

Benshi mu bahanzi bacu muzi bari ku rwego mpuzamahanga baririmbiraga Imana babivuyemo, ndabasaba rero duhuze imbaraga ntihagire Gospel Artist twongera gutakaza.

Ndasoza mpamagarira abakozi b’Imana bafite ubushobozi n’umutima wo gufasha, MTN, AIRTEL n’ibindi bigo bifite aho bihurira n’imyidagaduro gufasha Gospel Artists kuko muri ibyo bigo harimo abakozi b’Imana. Njye uko mbyumva, bihawe umurongo mwiza ntawe byavana mu mwuka wo gukorera Imana.

Nzaramba Godfrey uri kubarizwa i Dubai yatanze igitekerezo cyafasha umuziki wa Gospel kurushaho gutera imbere

RYOHERWA NA "TURI ABA YESU" BY NZARAMBA GODFREY

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.