× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Operation Twende i Cyarwa: Mu mavuta menshi, korali Ukuboko kw’iburyo ihagurutse i Kigali yerekeje i Cyarwa mu kogeza Yesu

Category: Choirs  »  August 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Operation Twende i Cyarwa: Mu mavuta menshi, korali Ukuboko kw'iburyo ihagurutse i Kigali yerekeje i Cyarwa mu kogeza Yesu

Banye-Huye, i Nyanza, i Butansinda, za Kigoma,..inkuru y’agakiza yatashye iwanyu. Banyecyarwa, Muraho neza?? Imirimo y’abera izibukwa. Ubu gahunda ni Operation Twende i Cyarwa mu cyumweru cyiswe "Elimu Week Program" cyateguwe na Elimu choir.

Nyuma y’umutambagiro wakozwe n’abanyacyarwa barangajwe imbere na Polisi y’igihugu, mu ndirimbo igira iti "Mana utuyobore", korali Ukuboko kw’iburyo ikorera umurimo w’Imana mu itirero rya ADEPR Paroisse ya Gatenga yahagurutse i Kigali yarekeza mu Majyepfo aho yitabiriye igiterane cyateguwe na Elimu Choir.

Saa tatu ni bwo iyi Korali yahagurutse i Nyabugogo yerekeza mu Majyepfo aho ihagurukanye abaririmbyi bagera kuri 65. Ni urugendo rwatangijwe n’amasengesho yo kuragiza Imana umubiri, ubugingo ndetse n’ivugabutumwa muri rusange.

Mbere yo guhaguruka, Niragire Olivier akaba umubitsi w’iyi Korali yatangaje ko intego bafite muri uru rugendo ari ugushaka iminyago bazamurikira Imana ku munsi w’imperuka.

Korali Ukuboko kw’iburyo ni imwe mu ma korali yubatse ubwami bw’umutamenwa mu mitima ya benshi. Yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Ikidendezi, Aracyakora, Si Ku kidendezi gusa, Uwabambwe ndetse n’izindi.

Paradise.rw yabukereye irakomeza kubagezaho amakuru y’uru rugendo.

Korali Ukuboko kw’Iburyo yerekeje i Cyarwa mu ivugabutumwa ryiswe "Elimu Week Program" ryateguwe na Elimu choir.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Imana ibakomeze kd igendane namwe

Cyanditswe na: mugabo jean cloude  »   Kuwa 19/08/2023 09:23