Korali Penuel ya ADEPR Kicukiro - Niboye yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo "Naho Imitini Itatoha", akaba ari yo ya mbere bashyize hanze y’amashusho nyuma y’imyaka 26 bamaze mu ivugabutumwa.
Kuba bashyize hanze amashusho y’indirimbo ya mbere "Naho Imitini Itatoha", kandi bamaze imyaka myinshi, Korali Penuel bavuga ko "impamvu twatinze twagiye duhura n’inzitizi zitandukanye cyane cyane ibindi bikorwa biteza umurimo w’Imana imbere byihutirwaga".
Indirimbo yabo "Naho Imitini Itatoha", bayinyujijemo ubutumwa buhumuriza abantu bacitse intege "tubibutsa ko iyabanye nabo mu minsi yashize n’uyu munsi igikomeje kubana nabo kandi ari we mubyeyi usumba abandi uzakomeza kubana nabo mu gihe kiri imbere".
AMATEKA YA KORALI PENUEL
Korali Penuel ikorera umurimo w’Imana mu Itorero rya ADEPR Kicukiro - Niboye (EDEN). Ni Korali irambywe mu murimo w’Imana dore ko yavutse kuwa 19/07/1998, ibivuze ko imaze imyaka 26 yogeza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo binyuze mu ndirimbo.
Penuel choir yatangiye ibwiriza ikoresheje ingoma nyuma iza gukora indirimbo z’amajwi, ubu igeze ku rwego rwo gukora ivugabutumwa ikoresheje amashusho, "intego ni uko ivugabutumwa ryagera ku isi yose dukoresheje imbuga nkoranyambaga".
Mu bikorwa by’ivugabutumwa aba baririmbyi bamaze gukora mu Rwanda harimo kubaka insengero, ibikorwa by’urukundo birimo no gufasha abatishoboye, gutera inkunga n’andi makorali ndetse bakoze ivugabutumwa hanze y’igihugu cy’u Rwanda "kandi turacyakomeje".
"Kubaka Korali ifite iterambere ridashingiye ku misanzu y’abaririmbyi" ni umwe mu mishinga y’igihe kirekire Penuel choir ifite nk’uko InyaRwanda yabitangarijwe na Muhozakeye Juvenal ushinzwe iterambere ry’iyi Korali igizwe n’abaririmbyi 70. Akomeza avuga ko umusaruro uzajya uva mu bikorwa bya Korali.
Abajijwe ibihe bitazibagirana muri Korali Penuel, yagize ati "Ibihe byiza Korali Penuel yagiriye mu Burengerazuba mu bihe bitandukanye. Ibihe byiza twagiriye i Kampala twagiye mu ivugabutumwa. Ibihe byiza twagiranye na Radiyo imwe ya hano mu gihugu mu gihe yashakaga kwagura umunara."
Penuel Choir yashyize hanze amashusho y’indirimbo "Naho Imitini Itatoha"
RYOHERWA N’INDIRIMBO YA MBERE Y’AMASHUSHO YA PENUEL CHOIR
Nibyokoko imana niyo kwizerwa
Nibyiringiro bizima hahirwa abamwizera
Nomubihe bibi barakomera