Itorero Omega Church ryatangaje gahunda nshya y’ireme ry’uburezi igamije kurera abana bafite ubumenyi buhanitse, bakazatozwa kuba abahanga nk’Umuhanuzi Daniyeli.
Daniel Generation School (DGS) izatangira ari ishuri ry’inshuke n’amashuri abanza. Iri shuri rizatangira mu kwezi kwa Nzeri 2025, mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026. Ni ishuri rizavamo na Segonderi na Kaminuza mu myaka iri imbere.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa 7 Kanama, ubuyobozi bw’itorero bwatangaje ko iri shuri rizatangirana n’icyiciro cy’imyaka itatu y’inshuke (KG1–KG3) n’icyiciro cy’imyaka itatu y’amashuri abanza (G1–G3), aho bateganya kwakira abana 150 mu ntangiriro, umubare uzagenda wiyongera uko imyaka izajya ihita.
Daniel Generation School izakoresha integanyanyigisho mpuzamahanga ya Cambridge, kugira ngo abanyeshuri bayo bahabwe ubumenyi bujyanye n’igihe, bufunguye amarembo y’amasoko y’ubumenyi ku rwego mpuzamahanga.
Pastor Liliose K. Tayi, Umushumba Mukuru wa Omega Church, yasobanuye ko izina "Daniel Generation" ryaturutse kuri Daniyeli wo muri Bibiliya, umusore w’ubwenge buhambaye wabaye intangarugero mu kubaha Imana no guhangana n’ibigeragezo ari mu bwami bw’amahanga.
Yagize ati: “Twashingiye kuri Daniyeli wari umusore uzi ubwenge, ariko kandi yubaha Imana. Imana ye yamuhagarariye imbere y’abami, kandi ni wo mwuka dushaka ko abana bacu bazakura bafite. Ni icyerekezo nari mfite mu iyerekwa kuva imyaka 22 ishize, ariko gutangira kubishyira mu bikorwa byatangiye mu 2020 ubwo Omega yuzuzaga imyaka 20.”
Mme Rosette Murigande, umwe mu bayobozi ba Daniel Generation School, yavuze ko intego ari uguhuza uburezi bufite ireme n’ishingiro ry’indangagaciro z’umuco nyarwanda n’iza Gikristo.
Yagize ati: “Turashaka kurera abana bafite uburere n’ubumenyi. Uburezi butanga ubumenyi gusa ntibuhagije; tugomba no gutoza indangagaciro zizabafasha guhangana n’ibigoye, nk’uko Daniyeli yabigenje.”
Yakomeje avuga ko bahisemo integanyanyigisho ya Cambridge mu rwego rwo gutegura abanyeshuri bashoboye guhangana ku isoko ry’umurimo haba mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.
Kwiyandikisha byaratangiye, aho ababyeyi bashishikarizwa gusura icyicaro gikuru giherereye mu Murenge wa Kinyinya, Akagari ka Kagugu, mu Karere ka Gasabo, ahasanzwe hakorera itorero Omega Church.
Umushumba Mukuru wa Omega Church, Pastor Liliose K. Tayi yemeza ko abana bazakurana indangagaciro nk’iza Daniyeli wo muri Bibiliya
Kwiyandikisha biri kubera mu Murenge wa Kinyinya, Akagari ka Kagugu, mu Karere ka Gasabo, ahasanzwe hakorera itorero Omega Church.