× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Omah Lay yateye ibuye ku Kiliziya!

Category: Entertainment  »  12 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Omah Lay yateye ibuye ku Kiliziya!

Bakunze kuvuga ngo rukana yateye ibuye ku Karere, ariko twe tuvuze ko Omah Lay yateye ibuye ku Kiliziya [Urusengero]. Umuhanzi wo muri Nigeria, Omah Lay, yarakaje abakristo nyuma nyuma yo gushyira ubutumwa ku rukuta rwe rwa Instagram yibasira anatuka abanyamadini n’abakristo.

Mu ifoto yashyize ku nkuru ya Instagram kuri uyu wa 25 Kanama 2025 ahagana Saa Munani ku masaha yo mu Rwanda, aho agaragara atambaye umupira, yanditsemo amagambo agaragaza ibitekerezo bye ku buzima, ukwikunda n’ubwisanzure mu bitekerezo, ariko kandi amagambo ye ku banyamadini yakuruye impaka.

Muri ubwo butumwa, Omah Lay yasobanuye ko "amakuru nyayo ari ingenzi," anashishikariza abantu kwikunda ubwabo no gushaka ukuri kuzabaha umudendezo. Ariko amagambo ye akomeye yavugishije benshi ni aho yagize ati: "Avoid over religious people, they are dumb" (Irinde abantu basaya mu by’idini, kuko batagira ubwenge).

Ibyo yavuze, byafashwe nko gutuka abihaye Imana, gutesha agaciro imyizerere ya benshi, uretse ko hari n’abamushimye.

Ku musozo, uyu muhanzi yasoje avuga ati: "Life is good(Ubuzima ni bwiza), ashyiraho n’utumenyetso tw’inyoni z’amahoro, ashimangira ko ubutumwa bwe bwose bugamije gushishikariza abantu kurwana ku mutekano w’imbere mu mutima n’ubwisanzure mu bitekerezo.

Bamwe mu bakurikira Omah Lay bavuze ko amagambo ye arimo isesereza ku bemera Imana, kandi bishobora gusenya ishusho ye mu maso y’abakunzi b’umuziki we bafite imyemerere ikomeye.

Ubutumwa Omah Lay yanyujije kuri story ya Instagram bwarakaje abakristo

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.