Umuhanzi Olivier Kavutse yavuze ko indirimbo nshya yise “Fire” yavukiye ku gitekerezo cyo guhuza abantu bafite intego imwe yo kwamamaza ubutumwa bw’Imana, nubwo baba bakomoka mu bihugu no mu mico itandukanye.
Iyi ndirimbo yahuriyemo Gaise Baba wo muri Nigeria ndetse na SEE Muzik, ibintu byakuruye amatsiko ya benshi cyane cyane nyuma y’uko Gaise Baba amaze kwamamara ku rwego mpuzamahanga kubera indirimbo “No Turning Back II” yakoranye na Lawrence Oyor.
Mu kiganiro Olivier Kavutse yagiranye na Paradise, yavuze ko ubutumwa bwa “Fire” bushingiye ku muriro w’umwuka uhuza abantu bakorera Imana bafite umuhamagaro umwe.
Ati: “Inganzo y’indirimbo ‘Fire’ yaturutse ku kuntu Imana ihuza abantu batandukanye, baturutse ahantu hatandukanye ariko bafite intego imwe yo kwamamaza ubutumwa bw’Imana. Mu nyikirizo turirimba tuti ‘Umuriro uzamenya undi muriro.’”
Yavuze ko yahisemo gukorana na Gaise Baba kubera icyerekezo kinini afite mu ivugabutumwa rinyuze mu muziki, cyane cyane mu rubyiruko.
Ati: “Gaise Baba ni umuhanzi mwiza ufite vision nini cyane yo kwamamaza ubutumwa bw’Imana ku isi yose cyane cyane mu rubyiruko. Imana ishimwe ko yamuhaye igikundiro akaba ari gutera imbere cyane.”
Kavutse Olivier yavuze ko ubucuti bwe na Gaise Baba butatangiye ubu amaze kwamamara, ahubwo ko bamaze igihe baziranye ndetse ngo hari n’igihe yamutumiriye mu Rwanda ataraba icyamamare nk’ubu.
Yasobanuye ko bahujwe n’inshuti yabo yitwa Gloria usanzwe uyobora Glo Creation.
Ati: “Incuti yanjye Gloria, nyiri Glo Creation, ni we waduhuje kuko yabonaga hari ibintu duhuje muri vision zacu z’ivugabutumwa mu rubyiruko.”
Gaise Baba amazina ye nyakuri ni Akinade Ibuoye. Ni umwe mu bahanzi ba Gospel bagezweho cyane muri Nigeria no muri Afurika muri rusange, aho azwi cyane mu njyana ya Afrogospel ihuza Gospel n’injyana za Afrobeat.
Uyu muhanzi wavukiye muri Lagos State muri Nigeria tariki ya 5 Kanama 1986, yamenyekanye cyane kuva mu 2011 ubwo yasohoraga album ye ya mbere iriho indirimbo “Follow Follow”.
Mu 2025 yongeye kuvugisha benshi ku isi yose nyuma y’indirimbo “No Turning Back II” yakoranye na Lawrence Oyor, imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 57 kuri YouTube ndetse igakwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga nka TikTok na Instagram.
Kavutse Olivier yanagarutse kuri SEE Muzik, umwe mu bahanzi bakiri bato bakoranye muri “Fire”, avuga ko amubona nk’umwe mu bafite ejo hazaza heza muri Gospel nyarwanda.
Uyu muhanzi yavuze ko nyuma ya “Fire”, abakunzi b’umuziki wa Gospel bakwitega indi mishinga myinshi ndetse n’ubufatanye n’abandi bahanzi bo mu Rwanda no hanze yarwo.
Ati: “Indirimbo irasohotse, nyuma yayo twitege izindi nyinshi n’abandi bahanzi batandukanye baba abo mu Rwanda cyangwa hanze.”
Kavutse Olivier aherutse guhabwa impamyabumenyi ya Master’s muri Theology. Nubwo atabivuzeho byinshi muri iki kiganiro, iyo ntambwe igaragaza uburyo ashaka gukomeza kubaka umusingi ukomeye hagati y’umuziki, inyigisho z’Ijambo ry’Imana n’ivugabutumwa rikora ku buzima bw’abantu.
Kavutse Olivier yashyize hanze indirimbo “Fire” yakoranye na Gaise Baba ukunzwe muri “No Turning Back”
Reba indirimbo Fire ya Olivier Kavutse, Gaise Baba, SEE Muzik kuri YouTube