Amatorero menshi yo mu Rwanda azwi nk’aya protestants (kirokore) urugero nka ADEPR, EAR, Restoration Church n’andi madini menshi yitwa ay’inzaduka cyangwa churches, usanga iyo ageze mu mwanya wo guhimbaza, akenshi akoresha inshurango yitwa “Igisirimba.”
Uyu ni umuziki ukunzwe ku buryo hari n’abasaba umwanya wawo mu materaniro, kugira ngo bahimbaze Imana banezerewe. Igisirimba usanga ari umuziki udunda cyane ku buryo umuntu wicaye mu rusengero bimugora kwifata iyo ugiyemo.
Paradize yabateguriye bamwe mu bacuranzi b’igisirimba bakunzwe cyane mu Rwanda, gusa biragoye kubatondeka kubera ko buri wese afite umwihariko we ndetse n’inshurango ye itandukanye n’iy’undi, ariko byose bigafasha ababakurikira kandi bakanezerwa.
Byarenze mu nsengero z’aho basanzwe bateranira, ahubwo amwe mu mashusho y’abo yagiye ajya ku mbuga nkoranyambaga, yatumye bakundwa n’abatari bake bakunda Igisirimba, akaba ari mpamvu Paradise yabagarutseho.
1) Nzungu: Uyu ni umwe mu bacuranzi b’igisirimba bakomeye mu Rwanda, akaba yaramenyekanye cyane mu gisirimba cyizwi ku izina ry’icy’Abayumbe. Mu mashusho agaragazwa ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Youtube, bigaragara ko abahimbaza baba barenzwe n’ibyishimo mu gihe uyu uzwi ku izina rya Nzungu aba arimo gucuranga.
2) Musabwa: Uyu na we ni undi mucuranzi karahabutaka w’igisirimba, aho akenshi yamenyekaye ari kumwe n’umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana witwa Aime Frank, na we ukunzwe na benshi mu Rwanda, kubera uburyo aririmbamo.
Musabwa azwi mu gucuranga cyane ingoma izwi ku izina rya Seben. Iyo usuye urubuga rwa Youtube rwitwa “Iwacu Filmz” ni ho usanga cyane amashusho agaragaza uyu Musabwa acuranga.
Merci Pianiste: Umucuranzi w’igisirimba akaba n’umuririmbyi. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo yagiye akorana na Papi Claver na Dorcas, aba bakaba ari umuryango w’abaramyi ukunzwe mu Rwanda.
Papi Claver na Dorcas baririmbanye indirimbo nyinshi zo mu gitabo gikoreshwa n’amatorero amwe n’amwe y’abarokore mu Rwanda urugero nk’iyitwa Ujye Umuhanga Amaso, Ai Mana Y’ukuri n’izindi zirimbwa muri ADEPR n’ahandi.
Izi ndirimbo yakoranye na Papi Claver na Dorcas byumvikana ko na zo ubwazo zakozwe mu njyana y’igisirimba, ibyo bigatuma zirushaho kuryohera ba bandi bagikunda cyane.
Ni abacuranzi benshi b’igisirimba bari mu Rwanda, gusa abo ni abamenyekanye kurusha abandi kuko inshurango yabo yagiye ku mbuga nkoranyambaga. Hari n’abandi wenda babizi ariko aba ni bo Paradise yagusangije. Abandi uzi ubandike ahagenewe ibitekerezo.
Wifuza kureba bimwe mu bisirimba bacuranze wasura imbuga za Youtube zirimo Iwacu Filmz, Himbaza Tv, Nzungu Tv n’izindi zitandukanye, ukarushaho gusobanukirwa no kumva neza injyana y’igisirimba, inshurango ituma benshi biyumva ukundi mu bihe byo kuramya no guhimbaza Imana mu rusengero.