Rev. Pastor Munyaribanje Didace ni ko yitwa magingo aya. Ni nyuma y’uko yimitswe mu cyumweru gishize ku nshingano za "Reverend Pastor" mu itorero Blessing Miracle Church.
Mu kiganiro n’umunyamakuru wa Paradise.rw, Munyaribanje Didace yabajijwe niba ateganya gushinga Itorero, asubiza ko bitari muri gahunda ze, ahubwo ashishura ko yifuza gutangiza Minisiteri y’abantu bakundana (Couples Ministry).
Mu magambo ye yagize ati "Nzashinga Couple Ministry kuko mbona mfite umuhamagaro wo gufasha ingo zijegajega cyangwa zidafashe. Iyo Ministry izaba yigenga. Ni umuhamagaro wanjye niyumvamo kandi nzabifatanya n’itorero".
Rev. Munyaribanje Didace ahawe izi nshingano z’ubushumba muri Blessing Miracle Church iyoborwa na Apotre Claude Kamuhanda, nyuma yo gusimbuka urupfu, akiyemeza kwirundurira mu Mana. Mu Ukuboza 2016, ni bwo yakoze impanuka, amara iminsi myinshi arembeye mu bitaro bya King Faisal.
Byari ibihe bikomeye icyo gihe mu burwayi bwe nk’uko bihamywa n’umunyamakuru wa Paradise wabashije kumusura ari kwa muganga.Yamaze igihe kinini atamenya abamurwaje n’abamusuye. Imana yihesheje icyubahrio iramukiza, nawe ayitura kuyikorera iminsi yose asigaje ku Isi.
Tariki 10/12/2022 ni bwo Didace Munyaribanje yimitswe asukwaho amavuka nka Reverend mu muhango wabereye i Kanombe kuri Blessing Miracle Church. Kuri uwo munsi himitswe kandi Pastor Uwitonze Jeannette na Pastor Ahishakiye Cansilde.
Rev. Didace Munyaribanje ni imfura mu muryango uvukamo Patient Bizimana. Yashakanye na Uwera Brigitte bafitanye abana batatu aribo: Divine Uwase, Ngonga Divin na Imena Daniella. Asanzwe ari Chief Finace Officer muri Mother Mary International School Complex.
Rev. Didace yakoze impanuka ikomeye Imana ikinga ukuboko
Yahawe inkoni y’ubushumba
Ababyeyi be n’Umuryango wose bishimiye imirimo mishya yahawe mu murimo w’Imana
Yasutsweho amavuta agirwa Reverend