Daniel Mpore ni umusore uri ku kigero k’imyaka 26 akaba ari umuhanzi wavukiye muri DRC ariko ubu akaba ari kubarizwa mu murwa mukuru w’u Rwanda, Kigali.
Daniel yavukiye mu gihugu cy’abaturanyi muri Kongo (DRC), avukira mu muryango w’abana bane(4), uyu muramyi akaba ari we muherererezi mu muryango wabo.
Mpore Daniel yageze mu Rwanda mu mwaka wa 2015, yize muri Nyamata High School ndetse akomereza muri Kaminuza ya Mount Kenya.
Uyu muramyi asengera mu itorero rya Eglise Vivante Rebero, umwuga wo kuririmba akaba yarawutangiye kuva kera mu bwana bwe. Mu mwaka wa 2020 mu kwezi kwa gatatu ni bwo Danny yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yitwa “Rangurura“.
Mu kiganiro Mpore Daniel yagiranye na Paradise yagize ati: "Nakuze nkunda kuririmba cyane nkura bindimo numva biri mu nzozi zanjye, ni bwo igihe cyageze inzozi nzigeraho nshyira hanze indirimbo nk’uko namye mbyifuza.
lntego yanjye ni ukwamamaza ubwami bw’lmana ku isi yose kugira ngo abantu bakiri mu bubata bwa satani bamenye Umukiza wabo bahindukire bakire".
Uyu muramyi afite ibihangano bine aribyo "Nimuze","Ubwugamo", "Rangurura" ,"Uhindura amateka" ndetse n’izindi yagiye asubiramo abenshi bita (Cover).
Mpore Daniel afite intego yo kwamamaza Yesu ku Isi hose
RYOHERWA N’INDIRIMBO ZA MPORE DANIEL
Pol Sana kuri prise kid n’a miss Elsa mazina yanje!!!