× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nyuma yo kwiyunga n’abakunzi be, Muragwa Felix yasohoye indirimbo "Umusaraba"

Category: Artists  »  5 months ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Nyuma yo kwiyunga n'abakunzi be, Muragwa Felix yasohoye indirimbo "Umusaraba"

Felix Muragwa yasohoye indirimbo nshya yitwa "Umusaraba", ikaba yarasohotse hagati ya Noheli n’Ubunani, mu gihe abakristo bakomeje kwizihiza ivuka rya Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza wabo.

Felix Muragwa ni umwe mu bahanzi bashya b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, kandi akaba amaze gufata umwanya mu muziki wa Gospel. Mu kiganiro yagiranye na Paradise, yavuze ko gukunda Imana no kubona ineza yayo itangaje ari byo byamushishikaje gutangira gusangiza abandi abantu iyo neza n’ubuntu by’Imana binyuze mu bihangano bye.

Uyu muhanzi kandi yavuze ko yahisemo gukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana kuko ari umuhamagaro we kuva kera. Intego ye mu muziki ni kwamamaza gukomera kw’Imana, kuko asanga Uhoraho ari byose mu buzima bwa buri muntu. Avuga ko indirimbo ze zizafasha abantu benshi gukira imitima yabo yatentebuwe n’ibigeragezo by’isi.

Mu buryo bw’umwuga, Felix Muragwa yatangiye gukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu mwaka wa 2020, kandi kuva icyo gihe kugeza ubu, amaze gushyira hanze indirimbo zigera kuri eshanu.

Muri izo ndirimbo harimo "Inshuti", "Dushobozwa", "Uduhembure", "Amahoro Masa", ndetse n’indi nshya yitwa "Isohoza". Yavuze ko hari n’izindi ndirimbo yitegura gushyira hanze mu minsi iri imbere.

Abakunzi b’umuziki wa Felix Muragwa bashobora kugera kuri shene ye ya YouTube yitwa Felix Muragwa kugira ngo barebe indirimbo ze zose yashyize hanze.

Felix Muragwa yashyize hanze indirimbo nshya

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.