× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nyuma yo kwigarurira imitima y’abanya Tanzaniya, Jado Ngora yasohoye indi ndirimbo

Category: Artists  »  January 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Nyuma yo kwigarurira imitima y'abanya Tanzaniya, Jado Ngora yasohoye indi ndirimbo

Umuhanzi Jado Ngora ubusanzwe amazina ye nyakuri ni Ngoragoze Jean de Dieu, ni umuhanzi w’indirimbo ziramya ndetse zikanahimbaza Imana.

Jado ubu uri mu gihugu cya Tanzania mu murimo w’ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo zisingiza Imana, aherutse gusohora indirimbo nshya yise "Ni Yesu" yakoze ku mitima ya benshi.

Mu kiganiro na Paradise, Jado yatubwiye ko iyi ndirimbo ihumuriza abantu kandi atanga ingero zitandukanye harimo nk’aho yagize ati: "Nk’iyo uri mu kigeragezo iyi ndirimbo ikwibutsa ko Imana iriho kandi ariyo ishoboye byose".

Ikindi kintu gikomeye ndetse cy’ibanga gihishwe muri iyi ndirimbo ni uko yashakaga kubwira abantu kwigira ku bantu bavugwa muri Bibiliya badutanze mu isi. Yagize ati: "Imana yagiriye neza Dawidi ari mu ishyamba, Aburahamu ndetse na Salomo".

Ikindi umuhanzi Jado Ngora yahishuye ni uko nyuma y’iyi ndirimbo ateganya gusohora izindi, kandi ku bwe ati "bigenze neza n’igiterane cyategurwa tugatarama".

Yasoje abwira abantu ati "Imana ni nziza tuyizigire ntiizadukoza isoni. Kandi Yesu ni umugabo ukomeye byose, ni Yesu".

Jado Ngora arakataje mu muziki aho yashyize hanze indirimbo nshya "Ni Yesu"

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "NI YESU" YA JADO NGORA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.