Isezerano risohoye rijya rivamo gushima uwishimye akuzura umunezero akanezererwa Imana.
Kuri ubu impundu ni zose mu muryango w’umunyamakuru, umusangiza w’umwanya w’umukristo akaba n’umuririmbyi warobanuriwe kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana nk’uko Samusoni yarobanuriwe kuba umunaziri.
Bahizi w’Imana n’u Rwanda akomeje gushima Imana nyuma yo kwibaruka imfura yari ategereje iminsi isaga 1095 ni ukuvuga imyaka itatu. Ababyeyi murabizi iyo umuntu ashatse agatinda kubona urubyaro arahangayika cyane ariko agwiza na ba Penina baba bamukina ku mubyimba.
Uyu muririmbyi Bahizi Innocent [Bahizi w’Imana n’u Rwanda] rero yabonye iri shimwe Atari iryo kugundirwa ariherekesha indirimbo ya kane yise "Umugambi".
Aganira na Paradise, Bahizi w’Imana n’u Rwanda yavuze ko impamvu ingana ururo yatumye iyi ndirimbo "Umugambi" yashakaga kwitsa ku bigeragezo abagenzi bajya mu ijuru bahura nabyo bikabatera ubwoba nyamara kugeragezwa bikaba bidakuraho umugambi Imana ifite kuri aba bantu bageragezwa.
Yikije ku muhanuzi Yeremiye wabwiwe n’Imana ko yamumenye ataraba urusoro mu nda ya nyina ndetse imushyiriraho kuba umuhanzi uhanurira Amahanga. Akaba yifashishije uru rugero ashimangira ko Kuba ariho bivuze ko hari umugambi Imana imufiteho.
Avuga ku mwana w’umukobwa aherutse kwibaruka, Bahizi w’Imana n’u Rwanda yavuze ko kuri ubu afite ishimwe riremereye riri mu mutima we akaba ishimwe asangiye na Hana wo muri bibilia nyuma yo kwibaruka umuhanuzi Samuel.
Kuri ubu,kumwita Bahizi w’Imana ndetse n’u Rwanda ntibihagije dore ko kuri ubu yitwa Papa Keilla doreko iyi mfura bayise "Umwiza Bahizi Mirrah Keilla".
Muri iyi ndirimbo yakozwe na Japhet Pro(amashusho), Bahizi w’Imana n’u Rwanda yifashishijemo umugore we ugaragaramo akuriwe akaba yavuze ko yashakaga kuvuga ko Imana ifite umugambi mugari ku bantu bayo no guha agaciro uwo mugambi.
Ubwo yagarukaga ku isano ry’iyi ndirimbo n’uyu mwana bibarutse yagize ati: “Mu by’ukuri iyi ndirimbo nari nayiteguye nk’amashimwe y’ibyo Imana yankoreye ariko n’ubundi ihita yongera n’andi mashimwe yo kuduha umwana bisa nk’aho bihuriranye kuko indirimbo yo yasaga n’iyarangiye.
Gusa iri naryo ni ishimwe rikomeye kuko Imana iduhaye umwana twari tumaze imyaka 3 tumutegereje Imana itanga kubyara no guheka muhumure.”
Bahizi kandi, yakomoje ku mwihariko w’iyi ndirimbo ku buzima bwe aho yagize ati: “Iyi ndirimbo cyane ku gitero cya mbere cyayo ni ubuhamya bwanjye bwite kuko nyuma yo guteshwa Mama muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bikozwe n’igitero cyashakaga kutwica, nahawe ibere n’undi mubyeyi wangiriye impuhwe ngo ntapfa iminsi 2 ijoro n’amanywa.
Yasobanuye ko ibindi bitero bigize iyi ndirimbo byumvikanisha ko mu buzima bwa buri munsi hari ibyo abantu bashoboye ariko hakabaho n’ibindi bishoborwa n’Imana yonyine gusa.
Iyi ndirimbo Ikaba iya Kane ashyize hanze nyuma ya ’Nguwe Neza’ yanakunzwe cyane, ’Umbereye Maso,’ ’Amateka,’ ndetse n’iyi nshya yise ‘Umugambi’ ari nayo ya mbere yashoboye gukorera amashusho.
Bahizi w’Imana n’u Rwanda akaba yateguje abakunzi be gukomeza kubaha ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo nziza abasaba gukomeza kumushyigikira.
Nyuma yo kwibaruka, Bahizi w’Imana n’u Rwanda yashimye Imana mu ndirimbo "Umugambi"